Ruhango : ‘Directeur’ w’ishuri akurikiranyweho gusambanya umwarimu w’umugabo mugenzi we yari yacumbikiye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Ruhango rwataye muri yombi umuyobozi w’ishuri ribanza rimwe mu Karere ka Ruhango ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwarimu yari yacumbikiye.

Ifatwa ry’uyu muyobozi w’ishuri ribanza, ryabaye tariki 09 Mutarama 2024, nyuma y’uko iki cyaha akekwa kibaye n’ubundi kuri uwo munsi.

Ni icyaha gikekwa ko cyabereye mu mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana, ubwo uwo muyobozi w’ishuri yacumbikiraga uwo mwarimu.

Uwatawe muri yombi, afungiye kuri sitasito y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Kabagali mu Karere ka Ruhango mu gihe dosiye ye ikiri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Hari andi makuru avuga ko uyu muyobozi w’ishuri atari ubwa mbere aketsweho icyaha nk’iki, kuko no mu mpera za 2021 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b’abahungu, ariko akaza kurekurwa kuko hari habuze ibimenyetso bimushinja.

Ingingo y’ 134 y’Itegeko ryerecyeye ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, isobanura ibikorwa bigize iki cyaha aho icya mbere ari “gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu.”

Iyi ngingo ikomeza igira iti “Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).”

IVOMO UKWEZI.RW

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *