Ruhango: Imbangukiragutabara yagonze umunyeshuri w’imyaka 7 ahita apfa

Imbangukiragutabara yavaga i Nyanza yerekeza mu Mujyi wa Kigali yagonze umwana w’umunyeshuri w’imyaka irindwi wo mu Karere ka ruhango ahita apfa.

Iyo mpanuka yabaya ahagana saa Sita ku uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 mu Mudugudu wa Gataka mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, Dr Nkundibiza Samuel yavuze ko iyo mbangukiragutabara yari itwaye umurwayi imuvanye mu Biataro bya Nyanza imujyanye mu Bitaro bya CHUK i Kigali, igeze mu Karere ka Ruhango igonga uwo mwana.

yagizati “Impanuka yabaye yahise ihitana umwana wigaga mu mashuri abanza, yahise yitaba Imana.”

Amakuru avuga ko uwo mwana yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Imbangukiragutabara yamugonze arimo kwambuka umuhanda asanganira umubyeyi we.

Umushoferi wari uyitwaye yafashwe ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, sitasiyo ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyanza.

Imbangukiragutabara y’ibitaro bya Nyanza yagonze umunyeshuri w’imyaka 7 ahita apfa

src:IGIHE

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *