Ruhango:hasobanuwe impamvu abaforomo batanu birukanywe banze kwikingiza Covid-19

Mu Bitaro bya Gitwe n’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Ruhango hirukanywe abaforomo 5 nyuma y’uko banze kwikingiza icyorezo cya Covid-19. ibi byakozwe na minisiteri y’ubuzima  aho yasohoye amabaruwa ahagarika aba bakozi agashyirwaho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse.

Aba bakozi Bose bahuriye ku kuba basengera mu Idini ry’Abadiventists b’Umunsi wa Karindwi.

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze muri avuga ko mu banze kwikingiza harimo umuryango ufite abana batatu bakuwe mu ishuri kugira ngo badakingirwa ndetse ngo uyu muryango wamaze guhunga ku buryo aho werekeje hatazwi.

Amakuru dukesha IGIHE nuko Nahimana Willison umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirengeri, yatangaje ko abana b’umuryango wanze kwikingiza  bakuwe mu ishuri.

Ati “Hari uwiga muri Ines Ruhengeri yavuye mu ishuri mu buryo bwo kwirinda ko yahabwa urwo rukingo, abandi bana babiri bigaga mu mashuri yisumbuye nabo bakuwe mu ishuri. Amakuru dufite ni uko batagihari, ntabwo tuzi niba barahunze ariko ntabwo tukibabona mu mudugudu no mu Kagari.”

Julien Mahoro Niyingabira umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje  ko kuba abantu bakora mu nzego z’ubuzima banga kwikingiza biterwa n’imyumvire ikiri hasi.

Ati “Bisobanuye imyumvire iri hasi kuko uru rukingo niba hari umuntu wa mbere ugomba kumva akamaro karwo ni umuntu ukora muri serivise z’ubuzima.”

Yagaragaje ko bibabaje kuba umuntu ushinzwe kwita ku buzima bw’abantu yanga kwikingiza kandi ubusanzwe akwiye kuba intangarugero.

Yasobanuye kandi  ko nubwo kwikingiza ari ubushake bw’umuntu, Minisiteri y’Ubuzima ifite uburenganzira bwo kubuza umuntu gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.

Ati “Kuba kwikingiza ari ubushake bw’umuntu ari n’uburenganzira bwe kutikingiza, nanone ni uburenganzira bwa Minisiteri y’Ubuzima kugabanya ibyago by’uko umuntu ashyirwa ubuzima bw’abandi mu kaga kugira ngo adakomeza gutanga serivise kandi adakingiye.”

“Murabizi neza ko urukingo rwagiye rutanga amahirwe ku bantu baruhawe yo kutaremba cyangwa yo kudahitanwa n’iki cyorezo igihe babaga bagize ibyago byo kwandura…Iyo umuntu adashaka gufata ayo mahirwe ni byiza ko natwe twamushyira ku ruhande nka Minisiteri y’Ubuzima akabanza akiyigaho neza, akabanza akareba neza aho agana.”

Yagaragaje ko urwego avugira rukora ibiri mu nshingano zarwo, ati “Ni uburenganzira bwa Minisiteri y’Ubuzima bwo kuvuga ngo ‘reka twe gukomeza gushyira ubuzima bwawe mu kaga ube ugiye ku ruhande’. Niyo mpamvu mwagiye mubona abatabishatse kandi barahawe amahirwe ari ho haturutse ibyemezo byo kuba bamwe muri bo bahagaritswe.”

Yavuze ko baramutse bisubiyeho bakemera gukingirwa hari inzira binyuramo zo kuba basubizwa mu kazi bityo byazarebwaho n’inzego zibishinzwe.

Ruhango: Rukemba wayoboraga ibitaro bya Gitwe yahagaritswe – Umuhuza News

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *