Ruhango:Umufana wa Rayon Sports arakekwaho kwica uwa APR FC

Abaturage bo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango bavuze ko hari umusore, ufana Rayon Sports, ukekwaho kwica mugenzi we wihebeye APR FC amukubise itafari mu mutwe.

Abaturage bo mu Gasantere ka Cyanza mu Murenge wa Mbuye babwiye TV1 ko imvururu zatumye uyu musore yica mugenzi we zaturutse ku bwumvikane buke bw’abafana ba Rayon Sports n’aba APR FC aho aba Gikundiro bavugaga ko baherutse kuyitsinda.

Bagaragaje ko izi mvururu zatangiye ahagana saa Tatu z’ijoro mu kabari k’umuturage ufana Rayon Sports ngo wari kumwe n’abahungu be babiri n’abandi barimo kunywa inzoga.

Bavuga ko ngo nyuma hinjiyemo umufana wa APR FC maze nyiri akabari atangira kumubwira ko ikipe ye ari nta kigenda, bituma batangira gutongana bityo ngo umwe mu bahungu ba nyiri akabari ahita asohora uwo mufana ariko umuvandimwe we ntiyabyishimira batangira kurwana bapfa ko asohoye umufana wa APR FC ndetse ngo abo bose bari basinze.

Aba baturage bakomeje bavuga ko muri ako kanya ngo muri ako kabari hinjiye undi musore wari uvuye hanze na we wari wasinze aje gushungera, umwe mu barwanaga yahise amutera umutwe ndetse n’itafari mu mutwe agwa hasi. Bamwihutanye kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Shyogwe ariko ahita yitaba Imana.

Umutangabuhamya umwe yagize ati “Nyina ni we mufana wa Rayon Sports n’uwo muhungu wishe uwo musore.”

Undi yagize ati “Haje undi muhungu yigendera bisanzwe w’umufana wa APR FC batangira kumuserereza baranamukubita maze uwo muhungu aba amukubise ingumi y’agahanga. Aho ni ho byahise bitangirira abavandimwe batangira kurwana.”

Yakomeje avuga ko nyakwigendera na we ufana APR FC yahise aturuka aho hafi yinjiye muri ako kabari uwo musore ufana APR FC ahita amukubita umutwe n’itafari mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Kayitare wellars, na we yemeje iby’urupfu rw’uyu musore ariko avuga ko batari bamenya neza icyo yapfaga na mugenzi we.

Yagize ati “Icyabaye n’uko twamenye amakuru mu gitondo ko hari umusore waba yakubiswe n’abasore bagenzi be nyuma akaza kujyanwa kwa muganga i Shyogwe nyuma ikigo nderabuzima kiza kutubwira ko yaje kwitaba Imana.”

Yongeyeho ko batari bamenya icyo bapfuye kuko abantu bari kubivuga mu buryo butandukanye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwageze ahabereye ubu bwicanyi ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane nyirabayazana yabwo.

Src:Igihe

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *