Rukundo Dismas yagiye guhagarari u Rwanda muri Mister Africa

Rukundo yavuye mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeli. Yavuze ko ari ishema kuri we kuba agiye guhagararira igihugu kandi akaba yiteguye gukora uko ashoboye akitwara neza.

Uyu musore usanzwe amurika imideli yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International, rigiye kubera Abidjan muri Côte d’Ivoire.

 

Rukundo Yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss & Mister Elegancy Rwanda ndetse yanitabiriye ishakisha ry’uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational aho yari ahanganye n’abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye ariko ntiyagira amahirwe yo gutsinda gusa agera muri barindwi ba nyuma. Yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu 2016.

Irushanwa rya Mister Africa International  riri kuba ku nshuro ya cyenda.

Umunyarwanda umwe rukumbi Jay Rwanda  niwe umaze ku ryegukana.

Rukundo  agiye guhagararira u Rwanda muri Mister  Africa

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *