Rusesabagina yageze muri Qatar

Paul Rusesabagina uherutse kurekurwa na leta y’u Rwanda yageze i Doha muri Qatar, nk’uko byemezwa n’abategetsi muri Amerika.

Ikinyamakuru The Washington Examiner kivuga ko John Kirby umuvugizi w’inama y’umutekano ya Amerika yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yavuye mu Rwanda kandi yageze i Doha.

Iki kinyamakuru gisubiramo Kirby agira ati: “Vuba arafata urugendo agaruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Kandi umuryango we, nzi neza ko nta utunguwe, biteguye kumwakira hano, iwabo.”

Kugeza ubu nta makuru arambuye yatanzwe ku kuva kwe mu Rwanda n’igihe neza neza byabereye. BBC yagerageje kuvugisha umuryango we ariko ntibirashoboka.

Rusesabagina yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero umutwe wa FLN wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019.

Leta ya Amerika yakomeje kuvuga ko “yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko” – nyuma y’uko ashutswe akajyanwa mu Rwanda mu ndege bwite aziko agiye i Burundi nk’uko byavuzwe mu rukiko. Amerika kandi yakomeje gusaba ko arekurwa.

Qatar yagize uruhare mu biganiro byagejeje ku irekurwa rye, abahagarariye iki gihugu mu Rwanda nibo bamukuye kuri gereza ya Kigali kuwa gatanu nijoro, aba ari nabo bamucumbikira kugeza avuye mu Rwanda.

Ministeri y’ubutabera y’u Rwanda yatangaje amabaruwa y’uruhande rwa Rusesabagina irimo ivuga ko ari we wayanditse mu Ukwakira(10) gushize asaba imbabazi Perezida Kagame ngo amurekure.

Muri iyo baruwa yanditsemo ko “nicuza” ihuriro rya MRCD yari abereye umwe mu bayobozi bakuru “n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya FLN”.

Muri iyo baruwa hagaragara ko Rusesabagina yemeje ko nagera muri Amerika “ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”

BBC yagerageje kuvugisha abunganizi ba Rusesabagina kuri aya mabaruwa ariko ntacyo barasubiza.

Nyuma y’uko avuye muri gereza, leta ya America yo yatangaje ko yishimiye kurekurwa kwa Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri iki gihugu.

Mu itangazo, Perezida Biden yagize ati: “Nshimiye Leta y’u Rwanda yatumye uku kongera guhura [n’umuryango we] gushoboka, nshimiye kandi Leta ya Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul no kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *