Rusizi: Umugabo w’imyaka 23 yafashwe amaze gucukura insinga z’umuyoboro wa Interineti

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukwakira Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bafashe Habimana Emmanuel , yafatanwe insinga abyiri z’umuyoboro w’itumanaho wa murandasi(Fibre Optique) zifite uburebure bwa metero 8. Yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Karambo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Habimana yafashwe na bamwe mu nzego z’umutekano bahita bahamagara Polisi.

Yagize ati Hari mu gitondo cya kare bamubona yicaye mu gihuru bamwegereye basanga afite insinga z’umuyoboro wa interineti(Fibre Optique). Habimana yahise asobanura ko yazicukuye ahantu bamaze iminsi bubaka umuhanda bari batorongera kuzitaba

Chief Inspector of Police (CIP) arekezi avuga ko Habimana yanze kuvuga aho yari azijyanye n’icyo yari kuzimaza. Yibukije abaturage ko bafite inshingano zo kurinda no gufata neza ibikorwaremezo Leta ibegereza bakirinda kubyangiza.

Ati”Twari dusanzwe dufata abiba insinga z’amashanyarazi bakajya kuzigurisha ni ubwa mbere dufashe uwibaga insinga za interineti(Fibre Optique). Abaturage duhora tubakangurira ko bafite inshingano zo kurinda ibikorwaremezo kuko bibafitiye akamaro ndetse babona urimo kubyangiza bagahita batanga amakuru ako kanya agakurikiranwa.”

Habimana  Emmanuel   yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *