Rusizi: Umwarimu yafatiwe mu cyuho asambanya umwana w’imyaka 15

Umwarimu w’imyaka 32 wigisha mu ishuri ribanza rya Mukenke, mu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, ari mu maboko y’ubuyobozi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanyiriza umwana w’imyaka 15 mu ishyamba ry’umuturage riri muri uyu murenge.

Amakuru Imvaho Nshya yahawe n’umwe mu baturage b’ Umudugudu wa Rebero, Akagari ka Kiziguro, Umurege wa Nkungu, ni ay’uko ngo uyu mugabo ufite umugore w’umwarimukazi, bafitanye abana 2, ku cyumweru tariki ya 21 Mutarama, uyu mukobwa utiga, urerwa n’umubyeyi ukora kuri poste de santé ya Kiziguro muri uyu Murenge, hari abo yabwiye ko uyu mwarimu yamusambanyije uwo munsi, akamuha amafaranga 1000.

Abo ngo yabibwiye, ngo yababwiye ko mwarimu yamusabye ko ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 22 Mutarama, bazahurira ku kabari kari hafi y’ishuri akamugurira fanta, akamwereka ishyamba bajyamo, bakongera bagakora imibonano mpuzabitsina nk’uko byari byagenze ku cyumweru amuha ayo mafaranga 1000.

Ati: “Abo umwana yabibwiye bari abantu bakuru, anababwira amasaha bahanye y’umugoroba. Bakomeje kubicungira hafi, ya masaha ageze koko bahurira kuri santere y’ubucuruzi, umugabo amugurira fanta 2, amwereka ishyamba bajyamo ry’umuturage hafi aho, abandi na bo babakurikiranira hafi, babagenda runono.

Ishyamba barigezemo, za fanta umukobwa yazimaze bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu ma saa mbiri z’ijoro, abagabo 4 n’umugore umwe babagenzeho, babafatira mu cyuho ni ko guhita bazana uwo mugabo ku biro by’Akagari, umwana ajyanwa mu bitaro bya Bushenge gukurikiranwa n’abaganga.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mukenke, Nyirangendahimana Solina, yabwiye Imvaho Nshya ko ayo makuru yayamenye mu ma saa tatu z’ijoro ayaboneye ku rubuga rwa WhatsAPP, ashyizweho na Gitifu w’Akagari ka Kiziguro, abarimu bagenzi be na bo batangira kuyahanahana bayaganiraho.

Ati: “Ubu numiwe sinabona icyo kuvuga.’’

Yavuze ariko ko bidahungabanya amasomo y’umwaka wa 2 yigishagamo, ko mu gihe akiri mu maboko y’inzego z’umutekano, bagiye gukora ibishoboka byose amasomo yigishaga agahabwa ababa bayigisha kugeza igihe ibye bizasobanuka neza, yizeza ababyeyi babyumva ko nta mpungenge ku myigire y’abana babo.

Ubwo iyi nkuru yakorwaga, uyu mwarimu yari akiri mu maboko y’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkungu, hategerejwe RIB ko iza kumutwara ngo abikurikiranweho.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *