Rusizi:RIB yafunze ba gitif 2 nabandi bagabo 9.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri yo mu Karere ka Rusizi nabandi bagabo 9 bafunzwe bazira gutanga isoko rya leta  muburyo bunyuranije n’amategeko .

Aba bafunzwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, Uw’Umurenge wa Rwimbogo, uwahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Muhehwe n’abandi.

inkuru dukesha IGIHE nuko ,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abafunzwe bakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye, aho batangaga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko bayaha ba rwiyemezamirimo mu gihe cy’iyubakwa ry’amashuri mu Karere ka Rusizi ndetse bakagirana na ba rwiyemezamirimo ayo masezerano arimo inyungu zidafite ishingiro.

Dr Murangira B. Thierry, umuvugizi wa RIB yavuze ko nta na rimwe abanyereza umutungo wa Leta bazihanganirwa.

Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi akoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, awukoresha mu nyungu ze bwite. Ibi ni ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Aba bagabo bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha ndetse hanashakishwa n’abandi bakekwa muri ibyo byaha.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *