Rutahizamu Tammy Abraham wa AS ROMA yarokotse impanuka y’imodoka

Rutahizamu wa AS ROMA, Tammy Abraham, kuri uyu wa mbere, yakoze impanuka y’imodoka ubwo yari agiye mu myitozo aho imodoka ye ya Porsche yagonganye n’indi y’umugenzi.

Uyu rutahizamu w’imyaka 24 yagiye muri AS ROMA avuye mu ikipe ya Chelsea mu mpeshyi ishize

Bivugwa ko ameze neza nyuma yo gukora iyo mpanuka nk’uko ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa La Gazzetta dello Sport kibitangaza, ngo uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubwongereza yari muri Porsche Cayenne ye ubwo yagonganaga n’indi modoka nto.

Bikimara kuba,uyu mukinnyi ngo yahise ajya kureba umushoferi bagonganye, nawe utakomeretse nk’uko n’uyu mukinnyi Champions League watwaye 2021 byagenze.

Tammy Abraham, Tino Livramento impress on home debuts with AS Roma, Southampton - We Ain't Got No History

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *