Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu na APR FC, Tuyisenge Jacques, yasabye anakwa umukunzi we

Tuyisenge Jacque umwataka w’ikipe y’igihugu ndetse ubu akaba akinira ikipe ya APR FC ,kuwa gatanu tariki 20 Kanama 2021 yaraye akoze umuhango wo gusaba ndetse no gukwa mukunzi we yihebeye.

Uyu rutahizamu akaba yasabye umukunzi we witwa Musiime Recheal Jordin ,bakaba bari bamaze iminsi basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 18 Gashyantare 2021,bari batangaje ko gusezerana imbere y’imana nabyo bitazatinda ariko kubera icyorezo cya Covid 19 cyahise gikaza umurego hagashyirwaho ingamba zo ku kirinda byatumye itariki yari yateganyijwe isubikwa.

Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kanama 2021, ni bwo bakoze ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Habanje kubaho ko abitabiriye ibirori bose babanza kwipimisha Covid 19,ubundi hakurikiraho ko abaitabira berekeje mu karere ka Rubavu gusezerana imbere y’Imana kuri uyu wa gatandatu aho umuhango uri bubere muri Gorilla Hotel.

Uyu Rutahizamu w’imyaka 29, yanyuze mu makipe atandukanye yahano mu Rwanda  ndetse no muri Afurika, ubwo yakiniraga  Kiyovu Sports yayivuyemo yerekeza muri Police FC. nyuma yaho aza kwerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya,ahava ajya muri Angola mu ikipe ya Petro-Atlético de Luanda,nyuma yaho asoreje amasezerano muri iyi ikipe yahise agaruka mu rwamubyaye aho ubu akinira ikipe ya APR FC kaba yarasinye amasezerano azageza mu mwaka wa 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *