Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic yerekanye imodoka yaguze Frw arenga miliyoni 400 ku isabukuru ye y’amavuko

Rutahizamu w’umunya Suède Zlatan Ibrahimovic ukinira ikipe ya AC Mian yerekanye imodoka yagatangaza  iri mu bwoko bwa Ferrari ibarirwa mu gaciro ka € 400,000 ushyize mu manyarwanda ni (Frw miliyoni 400) ibi akaba yabikoze  ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 y’amavuko.

Iyi modoka rutahizamu Zlatan izwiho kugendera ku muvuduko uri hejuru, dore ko ishobora kugenda ibirometero 211 ku isaha ikaba inakoreshwa n’amashanyarazi.

Umunyabigwi Zlatan azwiho kugura no kugendera mu modoka zihenze kuko nibura yatakaje miliyoni 1.4 ku bwoko bwa Ferrari bwa utra-rare Ferrari Monza mumyaka 2 ishize.

Yagiye atunga imodoka zitandukanye aho harimo imodoka ya Lamborighin Urus SUV, Ferrari Enzo, Audi S8, Lambrghini Gallarado na Maserati Gran Turismo.Zlatan wakiniye amakipe atandukanye nka Manchester United, PSG, Barcelone, ubu ni umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri AC Milan, aho muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsinda ibitego 8 mu mikino yose yakinnye, anabasha gutanga imipira 2 yavuyemo ibitego.

The hybrid-electric model turned plenty of heads as Ibra darted around town

The Swedish ace himself put on an eye-catching display with a colourful ensemble

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *