Rutsiro: Biratangaje,umukobwa yarumye umusore ururimi araruca nyuma yo kumuha impano y’ikariso

Umusore wo mu Karere ka Rutsiro yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kurumwa ururimi n’inkumi bakundana, ikaruca.

Ibi bybaye Tariki ya 30 Ukuboza 2021 aho umusore w’imyaka 26 yatanze ikirego kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ya Gihango mu Karere ka Rutsiro arega umukobwa bakundana.

Amakuru avugako uyu musore yareze umukunzi we avuga ko ku wa 26 Ukuboza 2021 ari bwo yamurumye, akamuca ururimi. Ni nyuma yo kumuha impano yari yamushyiriye aho atuye mu Mudugudu wa Gituntu, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro; akamusaba ko basomana ariko umukobwa akabyanga.

Amakuru kuri iyi nkuru nuko umuhungu yahatirije umukobwa akamusoma kugeza ubwo nyamukobwa basanzwe bakundana amuciye ururimi.Icyo gihe bwamaze kwira umusore amusaba ko amuherekeza, bageze mu nzira ahantu hiherereye amuha impano y’ikariso yari yamuguriye hanyuma amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina umukobwa aranga.

Umuhungu yaratakambye, asaba umukunzi we kumusoma na bwo umukobwa aranga, hanyuma umusore amusoma ku gahato, na we mu kumwiyaka amuruma ururimi kuko umuhungu yari yarumutamitse ruhita rucika igice cyarwo aragishaka arakibura.

Amakuru dukesha Igihe nuko umuntu wahafi  uturanye n’uyu musore yavuze ko uwo mukobwa asanzwe arangwa no gusenga, atazwi ho ubugizi bwa nabi cyangwa uburara.

Ati “Niba yarumye uwo muhungu ni uko yari yamusagariye, ubwo yari yamuzanyeho ingeso mbi.”

Dr. Murangira B. Thierry  wa RIB, yemeye ko  amakuru y’uyu mukobwa warumye umukunzi we ari ukuri, avuga ko iperereza ryatangiye.

Yagize ati “Ni byo koko iki kirego cyarakiriwe, iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane niba uwo mukobwa yarumye uwo mu muhungu mu rwego rwo kwitabara (self-defence) cyangwa niba yamukomerekeje ku bw’izindi mpamvu. Ikizava mw’iperereza muzakimenyeshwa”.

Umuhungu watanze ikirego yahise yoherezwa mu Bitaro bya Murunda kugira ngo yitabweho kuko yari yakomeretse cyane.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *