Rutsiro: Inkuba yakubise abaturage batatu, umwe yitaba Imana

Mu mvura yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Gashyantare 2022, mu Karere ka Rutsiro inkuba yakubise abaturage batatu, umwe yitaba Imana.

 

Iri sanganya ryabereye mu rugo rw’umuturage witwa Nzubakurugo Boniface, mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Mwendo ho mu Mudugudu wa Rugari.

Abakubiswe n’inkuba bagiye kugama ni Nkurunziza Anastasie na Nzabahimana Fidèle bahise batabarwa bajyanwa ku Ivuriro rya Mataba, mu gihe Iradukunda Penelope yahise ashiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Bisangabagabo Sylvestre, yemeje aya makuru, avuga ko ari impamo.

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti mu gihe cy’imvura, kwirinda kugama ari ikivunge, guhagarara mu miryango y’inzu igihe imvura irimo kugwa, kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe imvura irimo kugwa ndetse no kwirinda kwitwikira imitaka ifite ibyuma hejuru.

Mu Karere ka Rutsiro ikibazo cy’inkuba kiri mu bibangamiye abaturage kuko nko mu kwezi kwa Gashyantare 2021 mu Murenge wa Musasa nabwo yakubise abaturage batatu, umwe ahita apfa ndetse no muri Kanama 2021 mu Murenge wa Mushonyi yakubise umugore n’umugabo baryamye bahita bapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *