Rutsiro: Polisi yafashe umugore wari wahishe urumogi mu birayi

Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro yafashe umugore w’imyaka 31 akekwaho gukwirakwiza urumogi mu gihugu.

Yafashwe ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama, afatirwa mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabujenje, Umudugudu wa Kamabuye afatanwa udupfunyika tw ’urumogi 3117.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mugore yafashwe agiye gukwirakwiza urumogi mu bakiriya be muri Karongi.

Yagize ati ” Yafatiwe muri bariyeri ya Polisi yari yashyizwe i Kamabuye mu muhanda Rubavu-Karongi. Yari ari mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange abapolisi barayisaka bamusangana urwo rumogi yaruhishe mu gikapu cye arenzaho ibirayi.”

Uyu mugore amaze gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari yaruguze ku mucuruzi warwo wo mu Karere ka Rubavu, yemeza ko yari agiye kurukwirakwiza mu bakiriya be muri Karongi.

CIP Karekezi yaburiye abantu bagikora ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, akanguriye abantu gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu gukwirakwiza amakuru.

Uyu mugore yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu kugira ngo hatangire iperereza.

Inkuru ya IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *