Umwana w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, yasanzwe mu ishuka yararagamo yiyahuye.
Ibi byabaye ahagana Saa Tanu n’igice z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yatangaje ko uyu mwana nta kibazo kidasanzwe yari afite.
Yagize ati “Urebye nta n’ikibazo kidasanzwe yari afite ahubwo nyina yaragiye amusiga mu rugo agarutse asanga yimanitse.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’aho amakuru y’urupfu rw’uyu musore amanyekanye, abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bahise bahagera bapima umurambo uhita wohererezwa mu bitaro bya Murunda.
Yanaboneyeho gusaba urubyiruko kutajya rwihererana ibibazo no kujya ruganira n’ababyeyi no kwegera ubuyobozi kugira ngo burufashe.
Src:Igihe
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu