Rwabuhihi Aimé Placide wa APR FC Onana wa Rayon Sports mu batemerewe gukina umunsi wa cyenda wa Shampiyona

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), ryatangaje ko abakinnyi 10 ari bo batemerewe gukina imikino umunani y’umunsi wa cyenda wa Shampiyona.

Muri urwo rutonde , harimo Onana Essomba Willy Léandre na Niyonkuru Sadjat ba Rayon Sports, bombi babonye amakarita y’umuhondo ya gatatu ubwo ikipe yabo yanganyaga na Gorilla FC igitego 1-1 mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba bakinnyi bombi bazasiba umukino uzahuza Rayon Sports na AS Kigali ku wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umunya-Cameroun Essomba Willy Onana ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports igenderaho muri uyu mwaka w’imikino, aho amaze gutsinda ibitego bine mu mikino umunani ya Shampiyona.

Rayon Sports imaze imikino itatu nta ntsinzi, izahangana na AS Kigali izaba ikeneye intsinzi yayifasha kubona umwanya wa mbere mu gihe Kiyovu Sports yananirwa kwikura i Huye ubwo izaba yakiriwe na Mukura Victory Sports.

Mu bandi batazakina umunsi wa cyenda wa Shampiyona harimo Rwabuhihi Aimé Placide ukina hagati mu kibuga muri APR FC, na we wujuje amakarita atatu ubwo APR FC yatsindaga Bugesera FC ibitego 2-1 ku Cyumweru gishize.

Uko amakipe azahura ku munsi wa cyenda wa Shampiyona:

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ukuboza 2021

Bugesera FC vs Etoile de l’Est FC (Bugesera, 15:00)

Gasogi United vs Gorilla FC (Stade de Kigali, 15:00)

Rutsiro FC vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15:00)

Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukuboza 2021

AS Kigali vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15:00)

Marine FC vs APR FC (Stade Umuganda, 15:00)

Mukura VS&L vs Kiyovu SC (Stade Huye, 15:00)

Ku Cyumweru, tariki ya 19 uKuboza 2021

Police FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali, 15:00)

Gicumbi FC vs Musanze FC (Gicumbi, 15:00)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa cyenda wa Shampiyona

  1. Rwabuhihi Aimé Placide (APR FC)
  2. Sadick Sulley (Bugesera FC)
  3. Akayezu Jean Bosco (Etincelles FC)
  4. Bizimungu Omar (Etincelles FC)
  5. Fosso Fabrice Raymond (Etincelles FC)
  6. Kaneza Augustin (Gasogi United)
  7. Nsabimana Eric (Police FC)
  8. Niyonkuru Sadjat (Rayon Sports FC)
  9. Onana Esomba Willy Léandre (Rayon Sports FC)
  10. Mukoghotya Robert (Mukura VS&L)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *