Rwamagana: Aba DASSO 564 barimo ab’igitsina gore 141,basoje amahugurwa abinjiza mu kazi

Mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’Abakozi b’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano bagera kuri 564 . Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 6 Ukuboza 2021 abera mu turere tw’Igihugu 16.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa gatanu Tariki 4 Gashyantare 2022.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’Igihugu barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Dusengiyumva Samuel, ndetse n’abayobozu ba Poolisi y’gihugu.

Dusengiyumva Samuel Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yasabye abasoje aya masomo gusigasira umutekano w’Igihugu, batanga serivisi nziza ku baturage.

Aba basoje amahugurwa basabwe kurangwa n’ubufatanye hamwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage , kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bibazo bishobora kudindiza imibereho myiza y’abaturage.

CP Niyonshuti Robert Umuyobozi w’Ishuri rya Gishari, yatangaje ko amasomo yahawe abarangije amahugurwa azabafasha gusohoza neza inshingano bagiyemo,yashimye umurava n’ikinyabupfura byabaranze mu byumweru icyenda bari bamaze bahugurwa, avuga ko yizera neza ko bazakora inshingano nshya bagiyemo.

Ati “Bagaragaje umurava n’ikinyabupfura n’ubushake, nkaba ntashidikanya ko bazasohoza neza inshingano.”

Yabasabye ko amasomo bahawe, yazababera umusemburo wo gukunda Igihugu birinda icyatesha agaciro urwego bakorera n’Igihugu muri rusange.

Aya mahugurwa yasojwe naba DASSO 564 barimo ab’igitsina gore 141. Aba bose uko ari 564 bakaba bahabwaga amasomo atandukanye arimo imyitozo ngororamubiri,gukoresha intwaro no gukoresha imbaraga,ubutabazi bw’ibanze n’amasomo abatoza imyitwarire myiza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *