Rwamagana: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene

Mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Munyaga ,umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene yari yaragijwe n’undi muturage.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Nzeri 2021 amakuru dukesha IGIHE avugako Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu uyu mugabo atuyemo, Mfitumukiza Kanimba Samuel, yatangaje ko ahagana saa munani z’ijoro ari bwo abanyerondo bumvise ihene ihebeba cyane bagira ngo barayibye begereye urugo ihebeberamo bumva umugabo ari kuyibwira ngo ituze.

Ati “Mu gitondo rero ni bwo bagiye kureba basanga ihene yabyimbye inda y’amaganga bamubajije icyo yabaye yemera ko yayisambanyije. Nanjye namubajije arabyemera, ikindi hari umuntu wari warayimuragije mu gitondo ashaka kuyimwambura undi ashaka kumuha amafaranga kugira ngo ayigumane.”

Uyu mugabo ubwo yabazwaga n’umuyobozi niba koko yakoze aya mahano,yebyemeye ndetse avuga ko impamvu yabikoze arukubera ko umugore we amaze iminsi adahari akaba aricyo cyamuteye gukora ibi.

Uyu mugabo yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuko ibyakozwe bimuvugwaho abyiyemerera.

amakuru abaturage bavuga kuri uyu mugabo nuko ngo akunda gusinda,kandi ngo iyo yasinze aba ashaka gufata umugorewe kungufu ndetse n’umukobwa wese bahuye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *