Rwamagana: Umwana uherutse gucibwa umutwe,waje kuboneka mu rugo rw’umuturage

Umwana w’umukobwa wishwe n’umuntu utaramenyekana mu minsi mike ishize, amuciye umutwe, uwo mutwe waje gusangwa mu rugo rw’umuturage mu murenge wa Kigabiro uri mu mufuka.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 16 Ugushyingo 2022, nibwo uyu mwana w’imyaka 11 yishwe mu mudugudu wa Nyakabungo, akagari ka Bwisanga, mu murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana.

Yishwe ubwo yari kumwe na bagenzi be batandatu bavuye kuvoma ku mugezi uri mu gishanga.

Umugabo yabategeye ku muhanda ahita abaryamisha hasi, ababwira ko agiye kubakubita ariko azana umuhoro aribwo birukaga agasigarana uyu mwana akamuca umutwe akawutwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Niyomwungeri Richard yemereye UMUSEKE ko uyu mutwe w’uyu mwana wabonetse mu rugo rw’umuturage, mu Murenge wa Kigabiro, bigaragara ko bawujugunye muri uru rugo.

Yavuze ati:  ‘Umutwe warabonetse, umuturage yatabaje umukuru w’umudugudu n’ushinzwe umutekano nyuma yo kuwubona mu rugo rwe, aribwo na bo bahise batabaza inzego z’umutekano. Na bo baratunguwe kuko babonye umufuka uri aho ngaho batamenye n’ikirimo.’

Umutwe w’uyu mwana wishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, wabonetse mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, ku wa 17 Ugushyingo, 2022.

Niyomwungeri Richard yavuze ko inzego z’umutekano zigikomeje iperereza kuri ubu bwicanyi bwakorewe uyu mwana w’umukobwa, wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *