Rwamagana: Umwana yishwe akaswe umutwe nk’inyamaswa baranawutwara

Inzego ndetse n’abaturage mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, bari gushakisha ukekwaho kwica umwana wari ugiye kuvoma na bagenzi be, agatemwa n’umuntu utaramenyekana, agatwara umutwe we.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ejo ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, ubwo abana barindwi bari bavuye kuvoma ku iriba riri mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari, bagasanga hari umuntu wabateze.

Amakuru dukesha RADIYOTV10 avuga ko uwo muntu wari wabategeye ku muhanda, yafashe umwana umwe muri abo ufite imyaka 11, amuca umutwe akoresheje umuhoro. Nyakwigendera yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Richard Niyomwungeri uyobora Umurenge wa Gishari, yavuze ko abandi bana bagenzi ba nyakwigendera bahise biruka ndetse abaturage bakaza kugera ahabereye ubu bugizi bwa nabi bagasanga uyu mwana yamaze kwicwa.

Yagize ati: “Basanze hasigaye igihimba gusa. Twaraye tumushakisha n’inzego z’umutekano turaheba n’ubu turacyashakisha.”

Uyu muyobozi wihanganishije umuryango w’uyu mwana, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira ndetse hagendewe ku makuru yatanzwe n’abana bari kumwe na nyakwigendera, hakaba hari abari gukekwa.

Inzego kandi ziri gushakisha ikindi gice cy’umubiri wa nyakwigendera kuko ubwo abaturage bahageraga basanze uyu mubiri utariho umutwe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igif

aransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *