Rwambikanye hagati ya Emmanuel Macron na Marine Le Pen bapfa u Burusiya

Ni ibiganiro byatambutse kuri Televiziyo kuri uyu wa Gatatu. Byari bishyushye kuko byagarukagamo cyane amagambo nka “reka kuvanga ibintu”, “winca mu ijambo” cyangwa “reka kugira amasomo umpa.”

Gukorana n’u Burusiya bikomeje gufatwa nk’ikibazo gikomeye mu Burayi, cyane cyane nyuma y’intambara bwatangije kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Muri icyo kiganiro, Macron yacyuriye Le Pen ku ideni rya miliyoni 9 z’amayero ishyaka rye ryahawe mu 2014 na banki ihuriweho na Repubulika ya Tchèque n’u Burusiya, bityo ngo bimugira umuntu udashobora kuba yahangana n’u Burusiya.

Macron ati “Iyo uvuga ku Burusiya uba urimo kuvuga umuntu uguha serivisi za banki , ibyo ni ikibazo.”

Yakomeje ati “Ntabwo ushobora kurengera inyungu z’u Bufaransa kuri iyi ngingo kubera ko inyungu zawe zihura n’abantu bafitanye isano n’ubutegetsi bw’u Burusiya.”

Yakomeje amuhata amagambo ati “Wishingikirije imbaraga z’u Burusiya, ugendera kuri Putin.”

Le Pen yanenze imvugo za Macron wavugaga ko aboshywe n’u Burusiya, ko ibyo ari ibinyoma ndetse ko na Macron ubwe “abizi neza ko ibyo avuga atari ukuri.”

Ahubwo yasabye abaturage bazatora ubu bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibintu ryatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, kumuha umwanya agakemura icyo kibazo.

Yavuze ko kugabanya igiciro cy’imibereho kiri hejuru muri iki gihe ari ikintu azashyira imbere natorerwa kuyobora u Bufaransa, nk’umugore wa mbere waba wicaye muri iyo ntebe iruta izindi mu gihugu.

Yavuze ko ari we mukandida ukwiye gutorwa n’abaturage ubu batarimo kubasha kubona ibyo bakenera mu buzima bwabo.

Le Pen yavuze ko ahubwo ubutegetsi bwa Macron bumaze guca igihugu mo ibice.

Yashingiye ku myigaragambyo iheruka y’ababaga bambaye ama- gilet y’umuhondo (gilet jaune), yahungabanyije igihugu mbere y’icyorezo cya COVID-19.

Yakomeje ati “U Bufaransa bukeneye kongera gusanwa, bukaba hamwe.”

Ku Cyumweru tariki 24 Mata nibwo hazamenyekana perezida mushya w’u Bufaransa, niba Macron yongezwa manda ya kabiri cyangwa niba azatsindwa, nk’uko byakomeje kugendekera abamubanjirije.

Perezida uri ku butegetsi mu Bufaransa uheruka gutsindira manda ya kabiri yikurikiranya ni Jacques Chirac mu 2002

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *