RwandAir yabaye sosiyete ya mbere muri Africa ifite abakozi batanga serivisi nziza

Sosiyeti isanzwe izwi mu Rwanda ndetse no muri afurika yo gutwara abantu n’ibintu “RwandAir”yashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika muri Sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere zifite abakozi batanga serivisi nziza.

ikigo cyitwa Skytrax gisanzwe gikora ubushakashatsi ku birebana n’indege n’ibibuga byazo,nicyo cyashyize Rwandair kuri uyu mwanya ushimishije ku mu nyarwanda wese wabyumva.Ibigenzurwa muri uku gutanga ibihembo, harimo  gutanga iki gihembo hagenzurwa serivisi abakozi b’ikigo runaka gikora ubwikorezi mu kirere batanga, haba ku kibuga cy’indege n’imbere mu ndege.

Ethiopian Airlines, South African Airways, Royal Air Maroc, Kenya Airways, Fastjet, FlySafair, Air Mauritius, Air Seychelles na Mango,ziza zikurikira Rwandair kuri uyu mwanya.

Amakuru agenderwaho nayo abagenzi batanga bagaragaza uko bahabwa service,ibi iki kigo kikabishingiraho gitanga imyanya kuri sosiyeti zikora ubu bucuruzi.

Ku rukuta rwa Rwandair yacishijeho ubutumwa bo gushima bugira buti”Dutewe ishema no kuba twatangajwe nk’ikigo cy’indege gifite abakozi batanga serivisi nziza muri Afurika, serivisi dutanga zihabwa agaciro muri ‘SkyTrax’s World Airline Awards’ ikurikiranira hafi serivisi zihabwa abakiliya mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu ndege. Twagizwe kandi ikigo cy’indege cya kabiri cyiza mu karere.”

Ni ikintu buri munyarwanda wese yakwishimira cyane ko usibye na Rwandair,no muzindi service u Rwanda rugenda rwitwara neza cyane mu gutanga service zabatugana,byerekana icyezere kejo hazaza hu Rwanda.

RwandAir Focuses on New Routes in Push to Boost Tourism

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *