Rwatubyaye yagaragaye mu mashusho asomana n’inkumi bivugwa ko yasenyeye Karera Hassan

Hasohotse amashusho ya Rwatubyaye asomana by’imbitse,ibihe byiza n’inkumi bivugwa ko yasenye Karera Hassan,uyu mukobwa akaba asanzwe atuye mu gihugu cya Finland.

Uyu mukobwa ubusanze witwa Liliane uzwi nka Lilly ku mbuga nkoranyambaga niwe wishyiriye aya mashusho hanze maze ayaherekeza amagambo agaragaza uko akumbuye uyu myugariro.

Lilly yagize ati“I miss my baby”, bigaragara ko aba bombi bagiranye ibihe bidasanzwe.

Aya mashusho agiye hanze mu gihe uyu mukobwa amaze iminsi mu Rwanda mu biruhuko cyane ko asanzwe atuye ku mugabane w’i Burayi.

Uyu mukobwa wagaragaye asomana na Rwatubyaye, yari aherutse kugarukwaho nk’uwagize uruhare mu gusenyera Karera Hassan umaze igihe yimukiye muri Finland.

Ibi byabaye nyuma y’aho Lilly asohoreye amashusho ari kugirana ibihe byiza na Karera ku munsi mukuru w’amavuko w’uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka APR FC na Kiyovu Sports.

Nyuma y’uko ayo mashusho agiye hanze, byababaje cyane uwari umugore wa Karera ahita yerura iby’uko batandukanye.

Lilly wagaragaye asomana na Rwatubyaye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *