Safari uherutse kugaragara aniga DASSO yasabiwe gufungwa

Uyu  mu gabo Safari George uheruka kugaragara mu mashusho arwana n’umukozi  ucunga umutekano DASSO, yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Mu minsi ishize nibwo hakwira kwiye inkuru abantu baravuga kubera umugabo witwa Safari George wagaragaye mu mashusho aniga DASSO agatabaza ari naho haje kwamamara imvungo ivuga ngo safari nyubaha.
Ni nyuma  y’uko we n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze bari bari kugenzura niba nta baturage bakiragira ku mihanda bagacakirana n’inka za Safari wari uragiye ku muhanda mu Murenge wa Karangazi.
Murayo mashusho DASSO agaragara akubita umushumba wari uragiye izo nka nyuma hakumvikana amajwi bavuga ngo bajye gufata n’umusaza witwa Safari George.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021 nibwo habaye rubanza rwabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwasabiye uyu mugabe safari gufugwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Safari  akurikiranyweho gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi, babiheraho bamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hitegurwe urubanza mu mizi.

Safari George, yireguye avuga ko atigeze atega DASSO nkuko ubushinjacyaha bwabivuze. Yavuze ko babanje kugundagurana akaza kumwigaranzura akamujya hejuru.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwatangaje ko isomwa ry’umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rizaba tariki ya 9 Nzeri 2021.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *