Saido Ntibazonkiza mu muryango winjira muri APR FC

Umurundi utarimo kumvikana na Simba SC ku kuba yakongera amasezerano muri iyi kipe, Saidi Ntibazonkiza ashobora kwerekeza muri APR FC.

Ntibazonkiza akaba yari yasinyiye Simba SC amasezerano y’umwaka umwe n’igice aho asigaranye amasezerano y’amezi 6 gusa.

Simba SC yifuje kumwongera amasezerano aye atararangira, aho yashakaga kumuha umwaka ariko we akifuza ko iyi kipe yamwongerera amasezerano y’imyaka 2.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania avuga ko Simba SC ititeguye kumusinyisha imyaka 2 ni mu gihe na we atiteguye kongera umwaka umwe.

Bivugwa ko Simba SC yahise itekereza uburyo yamutanga muri Mutarama 2024 aho ubu barimo gushaka umusimbura we.

APR FC yagaragaje ko yifuza uyu mukinnyi ndetse ibiganiro na Simba SC bikaba byararangiye hasigaye kumvikana n’umukinnyi.

Ku ruhande rwa Saidi Ntibazonkiza, bivugwa ko atarimo kumva neza uburyo yaza muri APR FC gusa ibiganiro birakomeje ndetse hari intambwe imaze guterwa aho ubu bimaze kugera kuri 60%.

Uyu mukinnyi bikunze ashobora kuba ari we wenyine w’umunyamahanga ikipe ya APR FC ishobora kongeramo muri Mutarama 2024 mu rwego rwo kuza gufasha iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24.

APR FC ikaba yaramaze gusinyisha Kategeya Elie avuye muri Mukura VS ndetse inagarura Mbonyumwami Thaiba yari yaratije muri Marines FC.

Saido Ntibazonkiza🇧🇮 (@Sd_Ntibazonkiza) / X

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *