Se wa Rihanna nyuma yo kumenya ko umukobwa we atwite yasazwe n’ibyishimo

Ubwo benshi bamenyaga amakuru yuko umuhanzikazi Rihana w’icyamamare ku isi atwite,ibi bikaba byaragaragaye ubwo hasohokaga  amafoto Rihana ari kumwe n’umukunzi we A$AP Rocky,yerekana inda agaragaza ko akuriwe kandi afite ibyishimo byuko atwite , iyi nkuru yashimishije abakunzi be ndetse n’umubyeyi we (Se) Ronald Fenty wagaragaje amarangamutima ye nyuma yo kumenya ko umukobwa we atwite.

Umubyeyi wa Rihana Ronald Fenty yashimishijwe cyane nuku gutwita k’umwana we, ubwo hajyaga hanze amafoto agaragaza uyu muhanzikazi atwite ari kumwe n’umukunzi we A$AP Rocky. Aya mafoto yagiye hanze agaragaza uyu muhanzikazi atwite, amakuru avuga ko yafatiwe mu gace ka Harlem mu mujyi wa New York. Ikinyamakuru US Magazine cyatangaje ko imyambaro Rihanna yari yambaye ubwo aya mafoto yafatwaga, yari ifite agaciro karenga $29,000 ni ukuvuga asaga 30,000,00 Frw.

Mu kiganiro Ronald Fenty w’imyaka 68 y’amavuko yagiranye n’ikinyamakuru Page Six, yatangaje ko ibyishimo byamurenze nyuma y’uko umukobwa we Rihanna ndetse n’umukunzi we A$AP Rocky batangaje ko bitegura kunguka umwana.

Fenty Ronald yagize ati: “Nishimye cyane ngera n’aho nasimbutse kubera ibyishimo. Ndanezerewe cyane. Rihanna yahoraga avuga ko ashaka abana, akunda abana. Buri gihe ahora yita ku bana ba babyara be… azaba umubyeyi mwiza.” Yakomeje avuga ko A$AP Rocky, umukunzi w’umukobwa we yasanze ari umusore w’imico myiza nyuma yo guhura nawe mu Ukuboza 2020, ubwo Rihanna yamuzanaga iwabo ngo asuhuze abagize umuryango we.

Rihanna yigeze kurega Se umubyara  mu 2020 amushinja gukoresha izina rye mu nyungu ze bwite batabivuganye, ariko nyuma baje kwiyunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *