Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro yayo yambere

Les Lions de la Téranga ikipe y’igihugu ya Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsinda iya Misiri kuri penaliti 4-2 ubwo uyu mukino hari habayeho kunganya haba mu mito 90 ndetse no mu mito yinyongera 30 .

Uyu mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika mu bagabo, wabereye kuri Stade Olembé y’i Yaoundé kuri iki Cyumweru.

Ikipe ya Sénégal yagaragaje kuba  hejuru cyane muri uyu mukino, kuko kuko yabonye  penaliti ku munota wa gatandatu ubwo Mohamed Abdelmonem yakiniraga nabi Saliou Cisse, ariko Sadio Mané ayiteye ikurwamo n’umunyezamu Gabaski,ibi bikaba byagaragazaga ubusatirizi bukomeye.

Gusa ikipe ya Misiri nayo ntiyari yaroshye kuko Habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire yabonye uburyo bwiza ku ishoti ryatewe na Mohamed Salah, ariko umunyezamu Edouard Mendy umupira awukuramo neza.

Uyu mukino wishiraniro wahuzaga MANE ndetse na Mohamed Salah,bakinana mu ikipe imwe ya Liverpool mu minota 90 warangiye nta numwe ubonye izamu bituma umusifuzi yongeraho iminota 30 kugirango aya makipe abashe kwisobanura.

Mu minota 30 yinyongera Sénégal yabonye uburyo bubiri bukomeye, umunyezamu Gabaski akuramo imipira yatewe na Bamba Dieng ,gusa n’ikipe ya Misiri yabonye uburyo ariko Edouad Mendy aba ibamba kuburyo kubona izamu ku ruhande  rwa Misiri byabaye agatereranzambe.

Iminota yinyongera nayo yarangiye ntawe ubonye izamu ubundi  hitabazwa penaliti zahaye  Sénégal kwegukana  Igikombe cy’Afurika mu mateka yayo itsinze  Peanliti 4-2.

Kuruhande rwa Sénégal Penaliti zinjijwe na Kalidou Koulibaly, Abdou Diallo, Ahmadou Bamba Dieng na Sadio Mané ,ariko banaje guhusha penaliti 1 yahushijwe na Bouna Sarr kuri Penaliti ya 3.

Misiri nayo ku ruhande rwayo,yinjije penliti 2 harimo iya  Zizo wateye bwa mbere na Marwan Hamdi wateye bwa gatatu mu gihe  Mohamed Abdelmonem ya kabiri na Mohanad Lasheen wateye iya kane bazihushije.

Nyuma yo kwegukana itsitsi kwa Sénégal hatanzwe n’ibihembo bitandukanye aho Edouard Mendy wa Sénégal yahembwe nk’umunyezamu w’irushanwa naho Kapiteni wa Cameroun, Vincent Aboubakar ahembwa nka rutahizmu w’irushanwa kuko ariwe watsinze ibitego byinshi ,ibitego 8 akaba aribyo yatsinze mu irushwanwa ryose  nubwo Cameroun yateguye ikanakira iri rushanwa itageze ku mukino wanyuma ariko ikaza kwegukana umwanya wa 3 isezereye Burkina Faso kuri Penaliti.

Umukinnyi mwiza w’iki Gikombe cya Afurika  yabaye Sadio Mané wa Sénégal.

Umutoza wa Senegal Aliou Cisse wanabaye umukinnyi wayo  yasazwe n’ibyishimo

Sadio MANE umukinnyi mwiza w’irushanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *