Senegal:Abantu 40 baguye mu mpanuka ya Bus ebyeri zagonganye

Mu gihugu cya Senegal habaye impanuka ikomye ya Busi ebyiri za gonganye abantu 40 bahasiga ubuzima abandi bagera kuri 87 barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye ubwo Bus imwe yaturikaga umupine ubundi, iri sanganya rigatuma ihita igongana nindi yari itwaye abagenzi.

President Macky uyobora igihugu cya Senegal yatanze iminsi itatu yo kunamira abazize iyi mpanuka, yizeza abaturage ko bagiye gukaza ingamba zo gukumira impanuka zihitana abantu mu muhanda.

Umukozi ushinzwe ubutabazi Cheikh Fall yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko abantu 87 bakomerekeye muri iyo mpanuka, hafi y’umujyi wa Kaffrine rwagati.

Yongeyeho ko inkomere zajyanywe mu bitaro n’ikigo nderabuzima kugira ngo zivurwe.

Mu kwemeza 40 bapfuye, Bwana Sall yavuze ku rubuga rwa Twitter ko “ababajwe cyane n’impanuka ikomeye yo mu yabaye.”

Yagize ati:“Mbabajwe cyane n’imiryango y’abatakaje abantu babo kandi gukira vuba kw’abakomeretse.”

Hagati aho, abantu 21 barapfuye abandi 49 barakomereka mu mpanuka ya bisi yabereye muri Kenya muminsi yashize.

Iyi bus yavaga ku mupaka wa Uganda yerekeza mu gihugu cya Kenya ubwo iyi mpanuka yabaga.

Umuvugizi wa polisi mu karere ka Uganda, Rogers Taitika, yatangarije AFP ko umushoferi bigaragara ko yataye ubushobozi bwo kuyobora imodoka kubera umuvuduko maze akarenga umuhanda.

Asobanura iyi mpanuka yavuze ko abaguye muri iyi mpanuka abenshi ari abanyakenya abandi umunani ari abakomoka mu gihugu cya Uganda.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *