Shalon wa mukobwa uherutse gutuma KWIZERA Olivier yirukanwa mu mavubi, ari mu rukundo na “Ykee Benda” wo mu gihugu cya Uganda

Umukobwa umaze kuba icyamamare mu gihe gito, witwa Kayesu Shalon akaba azwi ku izina rya “Shazz”amakuru ahari nuko ari murukundo n’umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Ugunda witwa” Ykee Benda”.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 wamenyekanye mu ifungwa ry’abahanzi babiri, Davis D na Kevin Kade, ndetse ‘akaza no kuba intandaro yo kwirukanwa’ kwa Kwizera Olvier mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, ari mu rukundo n’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda Ykee Benda.

Ubwo yanyarukiraga kuri konti ye ya instagram, ysangije abamukurikira  ifoto yakuye mu kiganiro yagiranye n’umuhanzi Ykee Benda&nbsp imbonankubone (Live), maze ayiherekeresha indirimbo ya Ollie na Aleesia yitwa Better with you yuzuyemo amagambo meza y’urukundo ushobora kubwira umukunzi wawe.

Ntibyahereye aho kuko nyuma y’ayo magambo, uyu mukobwa kandi yashyize kuri iyo foto imitima ibiri ndetse n’akarabo k’iroza gafite igisobanuro cy’urukundo, ndetse ushobora koherereza umuntu wihebeye kakamunyura.

Amakuru dukesha Inyarwanda aho yagiranye ikiganiro niki gitangazamakuru avuga ko atigeze yemeza aya makuru cyangwa ngo ayahakane, gusa yavuze ko ari kuri telephone nayivaho aradutangariza byinshi kuby’ayo makuru.

Aho yagarukiye ngo atange amakuru nubundi ntiyigeze abyemeza ariko ntiyanabihakana. Amakuru ava ku mujyanama w’umuhanzi Ykee Benda, Steven ahamya ko koko Ykee Benda ari mu rukundo n’uyu mukobwa, n’ubwo wumvaga ko agikeneye kumenya amakuru menshi kuri we.

Yagize ati: “Nibyo Shazz na Ykee Benda bamaze igihe bakundana, ndetse ndibaza wabonye ko nawe yashyize hanze ifoto yerekana ko atewe ishema n’urukundo rwabo bombi.’’

Ntagitangaza kirimo kuko uyu mukobwa kubera uburanga bwe burangaza benshi amze kwigarurira imitima y’ibyamamare bitandukanye haba hano mu gihugu aho tangiye no kwambuka imipaka,cyane ko asigaye anifashishwa mu mashusho y’indirimbo.

Rape allegations haunt YKee Benda – Sqoop – Get Uganda entertainment news, celebrity gossip, videos and photos

Ykee Benda – celebu.onlineYkee Benda ari mu rukundo na Shalon

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *