Shampiyona yo mu rwanda izatangira 16 ukwakira 2021 ndetse n’abanyamahanga bagirwa batanu

Kuwa 30/07/2021 abanyamuryango ba FERWAFA bagiranye inama n’ubuyobozi bwayo aho batanze ibitekerezo binyuranye ku gihe shampiyona  y’u Rwanda  ndetse bakanifuzako umubare w’abanyamahanga wahv kuri batatu ukasgera kuri batanu,kuri uyu wa mbere taliki ya 02/08/2021 Komite Nyobozi ya FERWAFA ikaba yateranye imaze gukora ubusesenguzi kuri ibyo bitekerezo byose byabanyamuryango ikaba yemeje ko Shampiyona izatangira kuwa 16/10/2021 ndetse ko umubare w’abanyamahanga uva kuri batatu bakaba batanu nkuko byafujwe nabenshi mubanyamuryango.

Komite Nyobozi ya FERWAFA ishingiye ku ngingo

ya 35 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA yavuguruwe hemezwa ko:

- Amakipe yo mu Kiciro cya mbere mu bagabo yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino ‘’Feuille de match’’ ndetse no mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batanu (5) aho kuba batatu (3) nk’uko byari bisanzwe.

Bakaba basanyeko uwo munyamahanga ugomba gukina mu Rwanda agomba kuba atarengeje imyaka mirongo itatu(30ans) y’amavuko.

Kumunyamahanga urengeje imyaka mirongo itatu , kugira ngo yemererwe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA agomba kuba yarakiniye Ikipe Nkuru y’Igihugu cye nibura mu myaka 3 iheruka.

Bemeje ko kandi ibi bitareba abakinnyi babanyamahanga basanzwe bakina mu Rwanda cyangwa abazinjira mu gihugu bakarenza imyaka mirongo itatu (30) baramaze guhabwa ibyangombwa bibemerera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

Bavuze ko kandi ibi bitareba amakipe yo mucyicyiro cya mbere cy’abagore kuko yo yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).Icyiciro cya kabili mu bagabo nabo bemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).

Amakipe yo mu kiciro cya kabiri mu bagore ntabwo yemerewe gukinisha abanyamahanga.

Bakaba bemeje kandi ko indi myanzuro ijyanye n’igihe ibindi byiciro by’amarushanwa ategurwa na FERWAFA bizatangirira izafatwa mu minsi iri imbere.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *