Shampiyona y’u Rwanda yasinye amasezerano afite agaciro karenga miliyari menya ibikubiyemo

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yasinyanye amasezerano n’Ikigo gusakaza amashusho cya StarTimes yo kujya yerekana iyi shampiyona afite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023 na perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yusufu aherekejwe na perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse ndetse na CEO wa StarTimes Rwanda, Wang Fan aherekejwe na Munyangeyo Kennedy wa RBA izerekana iyi shampiyona.

Ni amasezerano azamara imyaka 5 aho afite agaciro ka 1,240,800,000 Frw, iyi shampiyona ikaza inyura kuri Shene ya Magic Sports iri kuri StarTimes.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yusufu yavuze ko aya masezerano uretse uburyo bw’amajwi yamaze guhabwa Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).

Ati “Amasezerano turi dusinye afite ingingo zitandukanye, shampiyona y’u Rwanda izerekanwa na StarTimes iri kumwe na RBA. RBA kandi izavuga umupira mu buryo bwa Live (kogeza kuri radio) ariko n’ikindi gitangazamakuru kizabyifuza kuwutambutsa live kizegera Rwanda Premier League tuvugane.”

Yakomeje avuga ko aya mafaranga ari mu bice bitatu aho igice cya mbere cy’imyaka 3 kimeze nk’igeragezwa.

Ati “amafaranga azishyurwa mu bice 3, imyaka 3 ya mbere izaba imeze nk’igeragezwa aho bazajya bishyura miliyoni 220 Frw ku mwaka mu gihe cy’imyaka 3. Umwaka wa kane haziyongeraho 20% (bivuze miliyoni 264 Frw), umwaka wa nyuma ni bazishyura hiyongereyeho 20% y’umwaka 4 (miliyoni 316.8 Frw).”

Wang Fun CEO wa Star Rwanda yavuze ko bishimiye gukorana na Shampiyona y’u Rwanda berekana umupira.

Ati “twishimiye gukorana na RPL, turizera ko mu myaka 5 iri mbere tuzabaha ibyiza kandi twizeye ko abafana bazaryoherwa.”

Bavuze ko kandi nta handi iyi shampiyona izajya inyura uretse kuri StarTimes ndetse ko nabajyaga bayerekana kuri YouTube bitemewe uzabigerageza azahanwa ndetse n’amakipe yayinyuzaga kuri YouTube za yo bitemewe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *