Sheebah Karungi ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 32 yashyize hanze amafoto yagatangaza.

Sheebah Karungi ni umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Uganda akaba kandi amenyereweho udushya twinshi ubu kaba agize imyaka 32,ubwo yizihizaga isabukuru yiyi myaka kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2021, yasohoye amafoto yavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga. Aya mafoto akaba yarayafatiye muri Zanzibar aho ari kwizihiriza isabukuru ye y’amavuko.

Sheebah Karungi yasohoye aya mafoto yambaye ibyatsi, andi yambaye ubusa hejuru n’akenda k’imbere gusa ariko agakingirizwa n’akandi kenda kabonerana.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, imitwe y’inkuru zo muri iyi minsi zibanze cyane ku myambarire yaranze uyu mukobwa mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Blizz ni ikinyamakuru gikorere Ugunda cyahishuye ko aya mafoto Sheebah yayifotoreje muri Zanzibar aho yagiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka 32 yujuje, akaba yari agamije kwereka abamukurikira ko afite umubiri uteye neza.

uyu muhanzi usanzwe azwi ku tubyiniriro nka ‘Muse’, ‘Karma Queen’ na ‘Queen Sheba,’ yabonya izuba ku itariki ya 11 Ugushyingo 1989. Ni umuhanzi ukora injyana ya Afro-pop na Dancehall, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime.

Sheebah kandi ari mubahanzi bigitsina gore bakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda, akaba yaratangiye kumenyekana cyane mu itsinda rya Obsessions Music Group kuva mu 2006 kugeza mu 2010 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise “Kunyenyenza” yanditswe na Cindy itunganywa na Washington.

Sheebah Karungi usibye kuba ari umuhanzi anabifatanya  n’ubundi bushabitsi, aho ari umucuruzi umaze kugira ibikorwa bifatika i Kampala.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *