Sherrie Silver umunyarwandakazi ukomeye mu mwunga wo kubyina ikibumbano yokorewe kigiye kwimurirwa mu kandi gace mu Bwongereza(AMAFOTO)

Sherrie Silver Umwe mu babyinnyikazi babigize umwuga ku isi w’umunyarwandakazi, nyuma y’uko kuwa 18 Gashyantare 2022 yerekanye ko yanyuzwe no kuba muri London hamaze gushyirwa ikibumbano cye kubw’umuhate n’umurava mu mwuga we, yamaze gutangaza ko kizimurirwa mu kandi gace ngo abantu bakomeze kurushaho kumumenya.

Ni ishema cyane kukuba umunyarwakazi yakorerwa ikibumbano kubwibikorwa bye yakoze noneho ibi bikaba mu kindi gihugu ku wundi mugabane,cyane ko gukorerwa ikibumbano biba ari ibintu bikomeye.

Sherrie Silver yatagaje ibi, agaragaza amarangamutima kubera icyo yakorewe aho yavuze ko ari ibintu bikomeye cyane ko atariwe wakoresheje iki kibumbano,ati”ni agahebuzo ku munyafurika”

Silver na none kandi yagize ati:”Kuri ubu ndi ikibumbano! Warakoze Adidas London kuba waratumye ibi biba kumwirabura, umunyafurika w’umukobwa wakoze cyane.”

Akomeza agira ati:”Nyuma y’ibyumweru bibiri, ikibumbano cyanjye kizimurirwa mu kindi gice
kuburyo buri umwe ambona.”

Yongeraho ati:”Warakoze Yesu kubw’ubuntu bwawe no kunzamura, mu gihe abandi bageragezaga
kunshyira hasi kubera uruhu rwanjye n’izindi mpamvu zitazwi.”

Uyu munyabigwi mu mwuga wo kubyina iki kibumbano akaba yaragikorewe kubera ubuhanga yagaragaje mu mwuga wo kubyina mu ruhando mpuzamahanga.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *