Sibyiza gufata aya mafunguro mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

Igikorwa cyo gutera akabariro gitegurwa mbere kugirango kigende neza,rero haribyinshi biba bikwiye gukorwa mbere yuko icyo gikorwa kiba,harimo no gufata amafunguro afasha imigendekere myiza yiki gikorwa.

Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza Hari ibiribwa bibujiwe kubirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina cyane cyane nijoro abantu bagiye kuryama, kuko bibangamira icyo gikorwa kikagenda nabi cyangwa se bagikora ntibishime uko bikwiye, bitewe n’ibiryo bariye nk’uko tubikesha ikinyamakuru foodsgn. Dore ibyo biribwa bibangamira iki gikorwa:

1. Ibishyimbo

Menya akamaro k'ibishyimbo ku buzima bwawe - Inyarwanda.com

Nibyo biza ku isonga mu bibangamira igikorwa cy’imibonano mpuzabistina, cyane
cyane iyo abantu babiriye ako kanya bagahita binjira muri icyo gikorwa, kuko ibishyimbo biri mu
biribwa birushya igifu mu igogorwa ryabyo. Niyo mpamvu iyo umuntu akoresheje imbaraga amaze
kurya ibishyimbo aba yangiza igifu, ndetse ashobora no kumva abababara mu nda maze bigatuma
igikorwa kigenda nabi .

2. Shokora

Fine & Commercial Chocolate: Do You Know The Difference? - Perfect Daily  Grind

Nayo iza mu bintu bibangamira iki gikorwa cyane cyane zimwe ziba zijimye, kuko ziba
zigizwe na 70 ku ijana bya cocoa ituma umubiri usa n’ucitse intege umuntu akumva akeneye
kuruhuka nta ntege afite, kuburyo iyo ahise akora imibonano mpuzabitsina aranananirwa cyane kandi
uwo munaniro ukamutindamo.

3. Foromaje

Ubwoko bw'ibiribwa 10 bishobora gutuma ugabanya - Inyarwanda.com

Yo ni mbi cyane kuyirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko iyo igeze mu
mubiri igabanya ubushake bwo kuyikora, ndetse uko umuntu amara umwanya niko aba agenda yumva
azinukwa icyo gikorwa akumva ntacyo bimubwiye.

4. Fanta ya tonic

Igikoni Commerce Ltd - Ecommerce Website - Fanta Tonic / bottle

Nayo si nziza kuyinywa mbere y’iki gikorwa kuko inganda nyinshi ziyikora
zishyiramo quinine, kandi ituma umuntu adakora imibonano mpuzabitsina neza cyangwa ngo yumve
imushimishije.

5. Sosiso

Inyama zatunganijwe zitera kanseri - OMS

Nayo iri mu bintu bibujijwe kuko ibangamira imibonano mpuzabitsina, kuko igabanya ubushake n’imbaraga zo kuyikora cyane cyane ku muntu wariye irenze imwe.

6. Ifiriti.

Children 'bringing cold chips to school' for lunch | Well For Living

Nayo ni mbi kuyirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, kuko iyo umuntu amaze kuyirya ako kanya, umubiri we uba nta kibazo ufite ndetse aba afite imbaraga ariko mu isaha imwe gusa umubiri uhita ucika intege, akabura imbaraga na nkeya mu mubiri. Niyo mpammvu nayo ibujijwe kuko ushobora kurangiza iki gikorwa nta ntege na nkeya usigaranye ukaba wanamera nk’umurwayi kuko nta mbaraga. Ibi nibyo biribwa bibujijwe kubirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, kubera ingaruka bigira ku mubiri. Ibyiza rero ni uko abagiye kuyikora bagomba kubyirinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *