Simba FC yatangaje ko yamaze gutandukana n’umuvugizi wayo “Haji Manara”.

Simba FC ikipe y’ubukombe mu gihugu cya tanzaniye ndetse yagiye ikinamo abanyarwanda batandukanye harimo na Capiteni w’igihugu cy’u Rwanda Haruna NIYONZIMA ,yamaze gutangaza ko yatandukanye n’umuvugizi wayo ariwe bwana “Haji Manara”.kubera iri tandukana nuyu muvugizi wayo Simba FC yahise ishyiraho byagateganyo bwana Ezekiel Kimwaga nkushinzwe amakuru ndetse n’itumanaho.

Iri tangazo rije nyuma y’icyumweru uyu mugabo hasohotse inkuru zimushinja ibibazo bitandukanye muri iyi kipe ya Simba FC.

Nkuko itangazo ribigaragaza ryasohotse tariki 28 Nyakanga 2021 rivugako bwana Kimwaga azakora kuri uyu mwanya amezi abiri.

Uyu mugabo Kimwaga asanzwe ari umunyamakuru winararibonye akaba yifurije ibyiza uwo asimbuye kuri iyi mirimo bwana Haji Manara.

Inama y’ubuyobozi bwa Simba FC yemeje ibyi tandukana rya bwana Haji Manara ariko bamushimira uruhare yagize mu iterambere ry’umupira muri iyi kipe bamwifuriza ishya n’ihirwe muyindi mirimo azakora.

Haji Manara spits fire at Simba SC branch launch in Meru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *