Sinzi undongoye, Icyuma…gikomeje kurikoroza

Sinzi undongoye, Dunda Ubwonko, Icyuma,.. izo zose ni inzoga zikaze cyane usanga mu tubari n’amabutike menshi haba mu Mijyi no mu byaro mu Rwanda, benshi bavuga ko batangira kuzinywa gahoro gahoro ariko umaze kuzimenyera ubuzima bugashonga abureba.

Hari na bo izi nzoga zigura hagati ya 400 na 1000 Frw zitwara ubuzima kubera kuzinywa bisa nko ‘kuziyahuza’.

Nyabisindu mu Murenge wa Remera, ugana ku ruganda rutunganya amabuye y’agaciro, hari utubari twinshi ducuruza inzoga za macye.

Umwe mu bagabo uvuga ko butakwira atanyoye inzoga zahimbwe “Icyuma” ari kumwe na mugenzi we bavuye mu kazi ko gutwaza abantu imizigo.

Uyu mugabo uvuka mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko yageze mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2004, yibuka ko inshuro zigera muri eshatu aribwo amaze gusura abo yasize ku ivuko.

Yabwiye  UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko yatangiye kunywa inzoga zikaze zirimo izitwaga ‘Blue Sky’, ‘Kitoko’ n’izindi zigifungwa mu dushashi kugera aho hadukiye ibyuma, yemeza ko byamufashe bugwate.

Avuga ko aho ibi ‘byuma’ biziye ko uko yagiye azinywa ubuzima bwagiye buyonga ukuntu, agera aho yumva no gufata ibyo kurya nta mumaro.

Asobanura ko hari ubwo yigize kujya kwa muganga kubera kuribwa cyane mu nda, bamuhaye imiti maze bamubuza kongera kunywa inzoga n’itabi.

Ati “Ariko namaze kurangiza imiti, sinibutse inama muganga yampaye, nahise nsubira kuri izi nzoga.”

Abandi bo mu bindi bice baganiriye n’UMUSEKE bavuga ko izi nzoga ziswe ibyuma zibitseho ubukare bwa alukoro ku rugero rwa 42%.

Bahamya ko ari ‘Liqueur’ ikaze y’abantu bafite ubushobozi bwo hasi, kuko ihendutse kandi ikabafasha gusinda vuba.

Uwitwa Imanizabayo ubwo twamusangaga mu gipoloso ahazwi nka Korodoro i Remera yatubwiye ko banywa izi nzoga kubera amaburakindi.

Yagize ati ” Za rufuro zipfundikiye zinywebwa n’abakire, ubu zirahenze cyane, ugura ibyuma bibiri ukajya muri swingi, ukibagirwa ibibazo.”

Uyu musore avuga ko hari ubwo izo nzoga zimugwa nabi maze akarahira ko atazongera kuzikoza mu kanwa ariko iyo asindutse umutima ngo uba urehareha akongera akinywera.

Umwe mu bakorera aho muri Korodoro avuga ko abiganjemo urubyiruko iyo bamaze gusinda ibyo byuma biyenza ku bandi batasangiye, hakaba ubwo havuka imirwano.

Yagize ati “Izi nzoga sinzi impamvu Leta itazica kuko zigiye kumara abantu, usanga mu dusanteri baryamye mu miferege abandi iyo bazibuze baba bajunjamye.”

Abaturage twaganiriye bavuga ko hari n’zindi nzoga zengwa mu bintu byangiza ubuzima ubundi zikagurishwa kuri make, maze abashaka ibitubutse bakaziyoboka ku bwinshi.

Hari uwagize ati ” Mu gitoki kimwe bashobora kuvanamo amajerekani icumi, bivuze ko bifashisha ibindi bintu birimo pakimaya n’abashyiramo ifumbire mvaruganda.”

Izo nzoga ngo zibyimbisha amatama ku buryo ushobora guhura n’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 ukaba wamubarira nk’imyaka 50.

Ngo hari n’iziza ku isoko wumva ari nk’urwagwa rwa bitoki ariko uko iminsi yicuma zikagenda zihindagurika zikagarika abanywi.

Uyu ati “Ugasanga agacupa kagura 300 Frw unyweye nka dutatu uraye mu muferege, wambwira ko urwo ari urwagwa? n’ubwo tuzinywa na Leta icunge abaziduha.”

Izo nzoga zose zengwa n’inganda zizwi kandi ziba zifite n’ibirango ari nabyo bikurura abazinywa kuko baba bumva ko zahawe umugisha, zuzjuje ubuziranenge.

Rwanda FDA hari ibyo isaba abanyenganda…

Ikigo kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA mu kiganiro n’abenga inzoga mu Rwanda babibukije ko bagomba kwenga no gukora ibikorwa byujuje ubuziranenge.

Rwanda FDA ivuga ko ibi bigamije kurushaho gushimangira ubuziranenge mu byo bakora, kugira ngo ubuzima bw’abaturage bubungwabungwe ndetse n’abaguzi babagane batikandagira.

Iki Kigo kivuga ko abarenga 1/3 cy’abafite inganda zenga inzoga aribo basabye gufashwa kuzuza ibisabwa kugira ngo bashobore gukora inzoga zujuje ubuziranenge.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, Emile Bienvenu avuga ko abagera kuri 30% aribo bamaze kuzuza ibisabwa.

Uyu muyobozi asaba abafite inganda zenga inzoga ko mbere y’uko bakorerwa ingenzura bakwiriye kwigenzura ubwabo.

Impuguke mu buzima zemeza ko inzoga zitera indwara nyinshi zirimo, umutima, umuvuduko w’amaraso, umwijima, kanseri n’izindi nyinshi.

Hakomeje kwibazwa ufite umwotso wo kurandura izo nzoga zifite ubukana budasanzwe zitwikira umutaka w’uko ngo zifite ‘S Mark’ kandi zikaba zitanga umusoro utubutse.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *