Sobanukirwa na Betting umukino ukiza bacye ugacyenesha benshi

Inzozi zawe zo guhindura ubuzima, ushobora kuba uzihuza n’iz’Abanyakenya, Florence Mochogu, wabashije gukangaranya SportPesa, ku myaka 60 akayirya akayabo ka miliyoni zirenga 30 z’amashilingi na Samuel Abisai wariye miliyoni $2 mu 2017.

Ingero ni nyinshi z’abahinduriwe ubuzima n’imikino y’amahirwe kuko no mu Rwanda, bahari kandi benshi. Urugero rwa hafi ni Hakizayezu Emmanuel wo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, watsindiye miliyoni zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda abikesheje gukina umukino uzwi nk’Ikiryabarezi.

Umukino wa betting uzwi ku izina ry’umukino w’amahirwe ni umukino ugenda ukundwa n’abantu benshi uko iminsi igenda cyane cyane urubyiruko akenshi abajya gukina uyu mukino baba bafite ikizere cyo gutanga amafaranaga macye bakabona menshi nubwo abenshi atariko bagenda ahubwo basigara baririra mu myotsi.

Umukino wa betting uretse kuba ushobora kugusiga uri umu cyene, abahanga mu bijyanye n’ubuzima bagaragaza ko uyu mu kino ushobora kukugira imbata kuburyo igihe utabonye amafaranaga yo ku bettinga uba wumva ubuzima bwahagaze kuburyo hari n’abagurisho ibintu by’agaciro batunze bagamije kuyajyana gukina uyu mukino w’amahirwe, ikindi nuko betting ishobora kugutera indwara yo kwiheba cyangwa agahinda gakabije.

Dore uburyo bwiza ushobora ku bettinga kandi ntibigire ingaruka ku buzima bwawe

 

  • Ibagirwe gukora betting wumva ko ariho ubuzima bushingiye, wibwira ko ugiye gukira
  • Irinde gukoresha amafaranga yagakwiye gukora indi mishanga, koresha amafaranga usagura uri guhaha ya yandi udafitiye gahunda, cyangwa amafaranaga wasaguye uri kwishyura inzoga mu kabari.
  • Irinde kwirirwa wicaye mu nzu za betting kubera ko bituma ukoresha amafaranaga utateganyije
  • Irinde kugira betingi business kubera ko washiduka umutungo wawe wose ariho ushiriye
  • Shaka amakuru yuzuye ajyanye nuko ba betinga, nubwo ari umukino w’amahirwe usaba ubuhanga

 

Niba wifuza kureka betting dore zimwe mu nzira zagufasha

Hari abantu muganira akakubwira ko betting igiye ku mutandukanya n’umugore we, cyangwa se igiye kumumara ku mafaranga, ariko akakubwira ko byamunaniye kubireka, niba wifuza gusezerera betting burundu ibi bizagufasha:

  • Irinde kugirana ubushuti n’abantu bakunda uyu mukino w’amahirwe, kubera ko nakubwira ko yariye amafaranga menshi uzifuza kugaruka.
  • Irinde kongera kwinjira mu nzu zikinirwamao imikino y’amahirwe
  • Shaka ikintu uhugiraho mu mwanya wo kujya muri betting, nko gusoma ibitabo, kureba filime
  • Gerageza kumvisha ubwonko bwawe ko betting Atari nziza
  • Igihe ugerageje ibi byose bikanga abavuzi b’indwara zo mu mtwe bagufashe, bakugire inama zagufasha guhangana n’ububata bwa betting.

                       Ibimenyetso bizakwereka ko wabaye imbata ya betting

  • Igihe uzatangira kugurisha imwe mu mitungo yawe ugamije kubona amafaranaga ya betting
  • Igihe uzumva ntayandi makuru ushaka kumenya uretse aya betting gusa
  • Kubura amahoro yo mu mutima
  • Guhora wicaye mu nzu za betting bukakwiriraho

Kubifuza ku bettinga ubutaha tuzabagezaho uburyo ushobora gutsindira amafaranga mu mikino y’amahirwe, ndetse turimo turategura uburyo twazajya tubaha imikino mushobora ku betingaho mukaba mwatsindira amafaranga.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *