Sobanukirwa ni inkoni abafite ubumuga bwo kutabona (inkoni yera) bitwaza uko ikora

Mbere yuko iyi nkoni iboneka kugirago umuntu ufite ubumuga bwo kutabona abe yagira aho anjya byabaga bigoye , bamwe bifashishaga igiti cyangwa icyibando cyangwase bakabarandata ibyo bikagorana.

Ikindi kandi ubu buryo wasangaga abakora impanuka ari benshi kubera ko bitabaga byoroshye ibi bigatuma bahora bigunze bagahorana igihunga cyo kugira aho banjya

Intambara y’isi yose iragihe nibwo hari abantu benshi bagize ubumuga bwo kutabona kubera ingaruka z’iyo ntambara, bituma abantu batangira gutekereza ku cyabafasha  kugenda nta nkomyi.

Umwongereza James Biggs ukomoka mu Mujyi wa Bristol wakoraga umwuga wo gufotora, yakoze impanuka ikomeye inamusigira ubumuga bwo kutabona.

Avuye mu bitaro, yahise ashaka icyatuma utabona agenda mu nzira akanambuka imihanda adahutajwe, ari bwo yahimbye inkoni yera (White cane cyangwa Canne blanche), bityo abasha kugenda nta muntu umurandase ndetse na nijoro ikagaragara.

Icyo gihe ariko yari inkoni isanzwe, igiti cyo mu ishyamba yashishuye agisiga irangi ry’umweru, noneho agiye kwambuka umuhanda wari hafi y’iwe abanza kuyizamura, imodoka z’iburyo n’iz’ibumoso zirahagarara arambuka, ahita yumva ko umweru ugaragara cyane.

Bahereye aho bakora inkoni ndende ifite ibara ry’umweru n’ikirindi cy’umukara, akenshi igera mu gituza cy’uyikoresha, ikoze mu cyuma kitaremera (aluminium) cyangwa muri pulasitiki kugira ngo itaremerera uyikoresha.

Iyo nkoni ivuguruye, ngo uyitwaje inkuba ntiyamukubita, kandi irazingwa kugira ngo itarushya nyirayo mu gihe atarimo kuyikoresha, hari n’aho yongeweho ibara rito ry’umutuku, iyo ngo ikaba igenewe ufite ubumuga bwo kutabona no kutumva.

Iyo nkoni yahise yamamara ku isi kuko bayigereranyaga n’udukoni tw’umweru dukoreshwa n’Abapolisi, ndetse ibihugu bitandukanye bitangira gusaba ko yemerwa ku rwego mpuzamahanga nk’ikiranga ufite ubumuga bwo kutabona.

Mu 1930, Umufaransa Guilly d’Herbemont, yatangije ubukangurambaga bukomeye bwo kumenyekanisha no kubahisha iyo nkoni, n’ibindi bihugu byinshi byo ku isi biboneraho.

Kuva mu 1964, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zemeje ko tariki 15 Ukwakira za buri mwaka ari umunsi wahariwe inkoni yera muri icyo gihugu, naho Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeza iyo tariki nk’umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera kuva mu 1969.

Umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 2009, ubusanzwe uyu munsi wizihizwa taliki ya 15 Ukwakira, ariko uyu mwaka wa 2022, uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Kicukiro ku ya 9 Ugushyingo 2022, ufite insanganyamatsiko igira iti “Inkoni yera, icyubahiro n’agaciro ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona”.

Mu Rwanda, abafite ubumuga bwo kutabona bagaragaza ikibazo cy’uko iyo nkoni bafata nk’ijisho ryabo ihenze, bakifuza ko mituweri n’ubundi bwishingizi byabafasha kuyigura kuko iri hagati y’ibihumbi 20 na 50Frw bityo ko atari buri wese wayigondera.

Mu myaka 60 ishize Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeje inkoni yera ko igomba kwitwazwa gusa n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Uretse kugenda bayikoza ahantu bagiye gushinga ikirenge ngo bumve niba nta kibangamiye urugendo rwabo, bavuga ko inkoni yera ibarinda gufatwa n’amashanyarazi cyangwa gukubitwa n’inkuba, kubera akantu k’ubuhiri kari hasi ndetse n’igikoba bafataho.

Iyo umuntu witwaje inkoni yera ayizamuye akayerekana ashaka kwambuka umuhanda, abatwaye ibinyabiziga basabwa kubimenya vuba na bwangu bagahagarara. Iyi nkoni kandi irinda utabona gukenera abandi bamuyobora aho ajya hose.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *