Somaliya:Imodoka yari itwaye abakinnyi yaturikijwe n’igisasu

Ikipe ya Jubaland Chamber of Commerce and Industry (JCCI FC) ubwo yajyaga mu myitozo mu gace ka Kismayo kuruyu wa gatanu ,imodoka yari itwaye abakinnyi bayo yaturikijwe nigisasu.

Itangazamakuru ryo mugihugu cya Somaliya ryatangaje ko iyi modoka yaririmo abakinnyi 20 batanu muri bo bahita bitaba Imana abandi 12 barakomereka bikomeye,ibi byatangajwe n’umuyobozi wa police Capt Ahmed Farah aho yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abangereza Reuters,Ikinyamakuru Hiiraan cyo muri Somalia, kuri uyu wa Gatandatu cyanditse ko abapfuye ari bane ndetse abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Kismayo.

Mohamed Abdullahi Mohamed Perezida wa Somaliya yihanaganishije imiryango yababuze ababo muriyo mpanuka,ananega bikomeye abihishe inyuma yicyo gitero.

Itagazo ryagiraga riti:Perezida wa Somalia yihanganishije imiryango y’abakinnyi bakiri bato bishwe n’ibyihebe bya Al-Shabaab muri Kismayo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *