Squid game season ya kabiri igiye gusohoka vuba.

Hwang Dong-hyuk wanditse iyi film yitwa Squid game ikunzwe cyane kwisi yose Doreko irimo guca uduhigo twinshi dutandukanye yatangaje ko igice cya 2 kigiye gusohoka vuba.

Umwanditsi wayo yavuze Ati “Hari igitutu cyinshi, abantu badusabaga byinshi ndetse hari urukundo rwinshi abantu bafitiye igice cya kabiri. Navuga ko hazabaho igice cya kabiri. Biri mu mutwe wanjye. Ndi gutegura uburyo kizakorwamo ubu.”

Yakomeje avuga ko byaba ari kare cyane kuvuga byinshi ndetse na Netflix itambutsa iyi filime ntabwo irashyira hanze itangazo ryemeza ko ‘season’ ya kabiri y’iyi filime izajya hanze.

Hwang Dong-hyuk yavuze Lee Jung-jae ukina ari Seong Gi-hun azagaruka n’ubundi ariwe mukinnyi w’imena kandi agakora byinshi bitangaje.

Squid Game’ yarakunzwe cyane kuva yajya hanze muri Nzeri uyu mwaka ndetse imaze kurebwa na miliyoni zirenga 100 ku Isi yose , ibintu byatumye yandika amateka kuri Netflix. Imaze kurebwa iminota irenga miliyari eshatu.

Hwang Dong-hyuk wanditse film yitwa squid game

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *