St Valentin ntiyagenze neza ku munyezamu Rwabugiri Umar, imodoka ye yafashwe n’inkongi y’umuriro

Imodoka y’umunyezamu wa Police FC, Rwabugiri Umar, yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro polisi y’u Rwanda irahagoboka irayizimya.

Iyi modoka yafashwe n’inkongi ahagana saa moya z’ijoro z’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ku munsi w’abakundana (Saint Valentin).

Rwabugiri bivugwa ko yari yasohokanye n’umukunzi we, iyi modoka yari yayiparitse ku nyubuko irebana na MIC mu mujyi wa Kigali.

Amakuru dukesha  ISIMBI avuga  ko koko imodoka yahiye ari iye ariko abantu bari hafi aho bahise bafatirana barayizimya na polisi isanga bisa n’ibirangiye.

Ati “nibyo ni iyanjye. Twari hejuru muri MIC nibwo yafahswe n’inkongi, abantu bari hafi aho batangiye kuyizimya ntabwo yakongotse, polisi yasanze bisa n’ibirangiye, ntabwo yahiye cyane izakorwa ijye mu muhanda nk’ibisanzwe.”

Ubwo yafatwaga n’iyi nkongi, abantu bari hafi aho batangiye kuyizimya bakoresheje amazi n’umucanga na polisi nayo iza ishyiraho akayo.

Rwabugiri Umar wasezerewe na APR FC yamaze kumvikana n'ikipe nshya - Inkanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *