Sudani y’Epfo:SPLM/A-IO Ishyaka ryo muri Sudani y’amajyepfo ryirukanye Riek Machar nkumuyozi waryo

 SPLM/A-IO Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo, ryirukanye ku buyobozi Riek Machar usanzwe ari na Visi Perezida w’icyo gihugu.

Inama y’iminsi itatu yahuje abayobozi bakuru b’iryo shyaka niho uyu mwanzuro wafatiwe.Lieutenant General Simon Gatwech Dual ni we wahise agirwa umuyobozi w’agateganyo w’iryo shyaka.

Urwego rwa gisirikare mu ishyaka, SPLM/A-IO rwatangaje  ko yananiwe  kuyobora iryo shyaka, bikaba byarariciyemo ibice nyuma yo gusubira muri Guverinoma mu ntangiriro za 2020.

Batangaza ko yashyize imbere ikimenyane, gucamo ibice abarwanashyaka aho guteza imbere ubumwe ari nabyo ishyaka ryabo riharanira.Hari impungenge ko ibibazo mu ishyaka rya Machar bishobora kuzamura izindi mvururu zishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga dore ko n’ubundi igihugu kitorohewe n’ibibazo by’ubukungu byateye inzara hirya no hino mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *