TADEYO LUWANGA UKINIRA UGANDA CRANES YAMAZE GUSINYIRA IKIPE Y’APR FC

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2023, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba yatangaje ko yasinyishije uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati uje kubafasha kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika

Taddeo Lwanga w’imyaka 29 wavukiye i Kampala muri Uganda, akaba yasinyiye ikipe yingabo zu Rwanda yambara umweru n’umukara.

Taddeo Lwanga ni umukinnyi uhoraho mu ikipe y’igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) yigeze no kubera kapiteni.

Yakiniye amakipe atandukanye muri Uganda arimo Express FC yakiniye muri 2014 aho yayikiniye imikino 45 akayitsindira ibitego 5, muri 2015 yerekeje SC Villa yayikiniye imikino 50 ayitsindira ibitego 8 naho 2017yerekeje muri Vipers yaho iwabo muri Uganda, Muri 2019 yerekeje muri Tanta mugihugu cya misiri , akazi yagakomereje muri Simba SC yo muri Tanzania 2020-22 bakaba barageranye mu mikino Nyafurika , ubu yakiniraga ikipe ya ARTA/SOLAR7 aho yayikiniye umukino 1. Aje muri APR FC avuye mu ikipe ya AS Arta Solar7 yo muri Djibouti aho yari amaze umwaka umwe.

Aba bakinnyi kimwe n’abandi APR FC itaratangaza baje gufasha iyi kipe kongera kwicara ku meza y’amakipe akomeye mu ruhando rwa Afurika aho uyu mwaka izakina CAF Champions League nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *