Tanzania:Abagore bonkwa amabere n’abagabo babo abana bakubura amashereka,bitabaje leta.

Abagore bonsa bo mu gace ka Tanga, Akarere ka Handeni muri Tanzania, basabye ubuyobozi kubahwiturira abagabo bakomeje kubonka, bagatuma abana babura amashereka.

Aba bagore bagejeje iki kibazo ku muyobozi w’akarere Siriel Mchembe mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo bizihizaga umunsi mukuru wahariwe konsa, wabereye mu gace ka Mkata.

Uyu muyobozi nyuma yo kumva akababaro k’aba babyeyi, yasabye abagabo babikora bose kubihagarika. Yagize ati: “Ndasaba abagabo bonka abagore babo guhita babihagarika kuko bitera imirire mibi kubera ko abana ntibabona amashereka ahagize. Nyabuna nimuhagarike iyi ngeso.Ikibazo cy’abagabo bonka abagore babo cyatangiye kumvikana muri Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ababikora bizera ko byongera imbaraga mu gikorwa cyo gutera akabariro.

src:Bwiza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *