Tanzania:Samia Suluhu perezida w’igihugu amerewe nabi kubera amagambo yatangaje

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yagize ati:”mu gatuza harambuye  ntibaberewe no kuba bashakwa.”

Samia Suluhu Hassan aya magambo yayatangaje ubwo yakiraga umudari watsindiwe n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yabakobwa bari munsi y’imyaka 23, mu irushanwa ryo mu karere k’Afurika y’uburasirazuba no hagati (CECAFA) ry’uyu mwaka.

Yatangaje ko nubwo abo bagore bahesheje ishema igihugu batsindira imidari, bamwe muri bo nta mahirwe bafite yo kubona abagabo kubera ukuntu bameze.

Yagize ati: “Tubazanye hano tukabatondesha umurongo, ku bafite mu gatuza harambuye, ushobora gutekereza ko ari abagabo – ko atari abagore”.

Samia Suluhu Hassan yatangaje ko ubuzima bw’abakinnyi nyuma yuko basoje gukina umupira butamera neza asaba abo bireba kujya batekereza nyuma y’umupira uko ababa bakinnyi babaho ntibasharirirwe n’ubuzima ,aho yagaragaje ko ubwo buzima bugora abagore by’umwihariko “aho amaguru yabo aba ananiwe, iyo bamaze gusezera ku mikino”.

Abakoresha imbugankoranyambaga bagaragaje cyane ko batishimiye ibi perezida yatangaje,bavuga ko aya magambo atari meza.

Umwe yagize ati: “Ibi ni byo ’perezida wa mbere w’umugore’ afite byo kuvuga ku bandi bagore barimo guhangana n’ababafata uko batari bagakina umupira kinyamwuga!.”

Harry Mwala we ati: “Ibyo avuga si ukuri!! Yashyize muri rusange nta gihamya ya siyansi afite ku bakinnyi b’abagore bafite mu gatuza harambuye no kutagira ubwiza no ku bijyanye no kuvamo abashakwa!! Ntabwo avuga gusa ibitari ukuri ahubwo yongeye no kubeshya!”

Src:BBC

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *