Terence Wilson ‘Astro’ uri mu batangije itsinda UB40 yitabye Imana

Umuririmbyi wamamaye cyane akaba no mubashinze itsinda rya UB40, Terence Wilson wamamaye ku izina rya Astro, yitabye Imana afite imyaka 64 y’amavuko.

Terence Wilson ni umwe mu baririmbyi bamamaye cyane bo mu itsinda UB40 ryakunze kuririmba mu njyana ya reggae mu myaka irenga 30, akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Kingston Town, na Red Red Wine. Astro yishwe n’uburwayi yari amaranye igihe gito nk’uko abo baririmbanaga babitangaje. Bavuze ko urupfu rwe rubabaje kandi ko Isi ibuze intwari.

Uyu mugabo yasezeye mu murwi UB40 mu 2013 akomezanya n’itsinda ‘UB40 featuring Ali Campbell and Astro’ ryashinzwe n’abahoze muri UB40. Iri tsinda yabarizwagamo ryakoze ibitaramo bitari bike, rikaba ndetse ryateganyaga gukora ibindi bitaramo byinshi bizenguruka hirya no hino ku isi mu mwaka utaha wa 2022.

Iri tsinda rya  UB40 baritangije mu 1978 mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, ryamamara mu ndirimbo nka Red Red Wine na Can’t Help Falling In Love mu Bwongereza n’ahandi henshi ku Isi.

What Does UB40 Stand For? - ABTC

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *