Teta Sandra yahakanye ibyo gukubitwa na Weasel

Ese koko Teta Sandra uvuga ko yakubiswe n’amabandi nibyo cyangwa ni umugabo we wamukubisa nacyaneko amakuru ahari avugako batabanye neza.

Ibivugwa kuri iyi nkuru nabanyayuganda  nuko Weasel yongeye gukubita bunyamanswa Teta Sandra bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo ndetse banamaze kubyarana abana babiri, icyakora we agahamya ko ari abajura bamuteze bakamuhondagura.

Amakuru y’uko Weasel yongeye gukubita Teta Sandra yasakajwe n’ikinyamakuru ‘Exclusive Bizz’ cyasohoye ifoto y’uyu mukobwa ugaragara nk’uwakubiswe bikomeye ndetse n’andi mafoto y’uyu muhanzi ari kumwe n’abana yabyaranye na Teta ku muryango w’akabari kitwa ’Nomads’ gaherereye i Kampala.

Ibinyamakuru ndetse n’abakurikirana imyidagaduro muri Uganda bahamije ko ari Weasel watimbaguye Teta Sandra nubwo uyu mugore yahise abihakana.

Teta Sandra akimara kubona amakuru y’uko yaba yakubiswe n’umugabo we yahise abinyomoza ku butumwa yanyujije kuri Instagram ye ahamya ko ari amabandi yamukubise ku wa Gatanu ushize.

Ati “Nkomeje kubona amafoto ari gukwirakwizwa mu bitangazamakuru, ariko ku wa Gatanu mvuye ku kazi natangiriwe n’abajura barankubita banyiba agakapu kanjye, telefone ndetse na miliyoni 1.3 y’amashiringi ya Uganda. Maze icyumweru nivuza, ndi koroherwa.”

Nubwo yahakanye ibyo gukubitwa n’umugabo we, benshi mu bazi uyu muryango bateye utwatsi ibyavuzwe na Teta Sandra bahamya ko ari kenshi Weasel amukubita ariko akagerageza kumuhishira.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Teta arabeshya, aravuga ko yibwe ku wa Gatanu akaba yibutse gutaka hashize icyumweru nabwo ari uko amafoto yasohotse? Ntabwo ari byo, twese turabizi Weasel aramuhondagura ariko undi akarwana no kumuhishira. Uriya mwana akunda buhumyi, ntawe uzi ikibazo gihari rwose.”

Benshi mu bo twaganiriye batuye muri Uganda basabye ko aho bigeze inzego z’umutekano zikwiye kwinjira mu kibazo cya Teta Sandra na Weasel ndetse byaba ngombwa na Ambasade y’u Rwanda ikabijyamo kuko uyu mugore wagiye muri Uganda yigenza hari igihe atazahava ahumeka uw’abazima.

Benshi bahamya ko Teta Sandra yaba akunda bikomeye Weasel ku buryo ibyo kumukubita atabyitaho, cyane ko atari ubwa mbere byaba bibaye. Ku rundi ruhande ariko hari n’abagaragaza ko uyu mubyeyi yaba yirinda kuba umuryango wo kwa Mayanja wamugirira nabi mu gihe yagaragaza ukuri.

Umwe mu nshuti ze utashatse ko gutangaza amazina ye, yasabye Ambasade y’u Rwanda gukurikirana ubuzima bwa Teta Sandra.

Aha uyu yagize ati “Ambasade ikeneye kwinjira mu kibazo cye, nk’ubu nta byangombwa by’u Rwanda agira, nta ndangamuntu nta pasiporo. Dufite ubwoba ko Weasel yaba afite uruhare mu kumubuza kubishaka, rwose hakwiye gushyirwaho imbaraga zose.”

Twagerageje kuvugana na Teta Sandra kuri iki kibazo ariko ntibyadukundira kuko nta telefone ye n’imwe yacagamo.

Umubano ntuhagaze neza hagati ya Teta na Weasal

Mu byumweru bishize abantu basohokera mu kabari kitwa ’Nomads Bar &Grill’ batunguwe no kubona Weasel azindukanye abana yabyaranye na Teta Sandra abatereka imbere y’umuryango w’aka kabari.

Uyu muhanzi ngo yahahingutse avuga ngo nyiri akabari yamutwariye umugore (Teta Sandra) bityo agomba no kuza gutwara abana.

Aha niho hakomotse amafoto benshi babonye Weasel ari kumwe n’abana be imbere y’aka kabari nyamara atemerewe kwinjiramo kuko mu gihe cyashize Jose Chameleone yaharwaniye bitera akavuyo, bituma nyirako afata icyemezo ko nta muntu ukomoka mu Muryango wo kwa Mayanja uzongera kuhinjira.

Uku kuhacibwa ariko umugore we agakomeza kuhasohokera, byatumye Weasel akeka ko nyiri aka kabari yaba asigaye atereta Teta Sandra.

Umunsi umwe mu byumweru nka bine bishize, ubwo Weasel yamenyaga ko Teta Sandra ari kurisomera muri aka kabari, yagiye gufata abana abajyana ku muryango w’aka kabari akajya avuga ko niba nyirako yaratwaye umugore we, akwiye no gutwara abana.

Umwe mu bakozi b’aka kabari twaganiriye yagize ati “Aba ateza akavuyo, ni kwa kundi bagira amahane nyine, yaraje atera induru ngo niba ’boss’ yaratwaye umugore we naze atware n’abana ajye kubarera. Ariko barabeshya nta mubano wigeze uba hagati ya Teta na nyiri aka kabari.”

Uyu mukozi twaganiriye yavuze ko abantu batunguwe n’ibyo Weasel yakoze imbere y’imbaga y’abantu, icyakora birarangira ndetse ngo hari hashize igihe hafi ukwezi kurenga bibaye, akavuga ko atumva ukuntu abantu bahise babihuza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *