Thailand:Ubwato bwarohamye abasirikare 31 baburirwa irengero

Ku cyumweru nijoro mu gihugu cya Thailnd ubwato bwari butwaye abantu bagera ku 100 bwarohamye nuko abasirikare 31 baburirwa irengero nkuko Ubuyobozi bw’igisirikare muri iki gihugu bwabitangaje.

Mu gitondo cyo kuri uyu wambere hakozwe ubutabazi abantu 75 baratabarwa ni mu gihe abandi 31 baburiwe irengero bakaba bagishakishwa mu nyanja.

Umuvugizi w’igisirikare cyo mu mazi, Admiral Pogkrong Monthardpalin yabwiye BBC ati “Hashize amasaha 12 dushakisha ariko turakomeza.”

Kugeza ubu hari gukorwa iperereza ry’icyateye iyi mpanuka ari nako abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bakomeje gushakisha aba baburiwe irengero .

Admiral Pogkrong Monthardpalin yakomeje agira ati “Ibi ntibyigeze bibaho na rimwe mu mateka y’igisirikare cyacu cyane cyane ku bwato bwari bukiri buzima.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *