The Ben mu biganiro na Sony Music

Umwe mu bantu ba hafi mu ikipe isanzwe ikorana na The Ben yahishuye ko uyu muhanzi aherutse kugirana ibiganiro na sosiyete Sony Music igiye kumufasha kureberera inyungu ze, kugurisha no kumenyekanisha ibihangano biri kuri album ye nshya.

Nubwo amasezerano bamaze kumvikanaho atarasohoka, hari amakuru avuga ko Sony Music yemeranyije na The Ben gukorana kuri album ye nshya, iyi ikaba iriho indirimbo zirimo iyo yakoranye na Diamond, Sautisol, Otile Brown n’abandi banyuranye.

Amasezerano ya The Ben na Sony Music yatangiye kuvugwa mu minsi ishize ubwo hatangiraga inkuru zivuga ko uyu muhanzi yaba agiye gukorana indirimbo na Diamond.

Icyakora ngo ni ibiganiro byari bimaze igihe kuko kuva mu 2014 hagiye habaho gushaka kuganira ku mpande zombi ariko ntibigende neza.

Nyuma y’uko The Ben atangiye umushinga wo gukora kuri album nshya, ubuyobozi bwa Sony Music bwasubukuye ibiganiro bisa n’aho biri kugana ku musozo.

Ibikubiye kuri aya masezerano ni nay o ntandaro yo gutinda gusohora indirimbo The Ben yakoranye na Diamond byari byitezwe ko izajya hanze mu minsi ya vuba.

Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko iyi ndirimbo kimwe n’izindi zigize iyi album nshya zamaze gushimwa n’ubuyobozi bwa Sony Music bwanamaze kwiyemeza gukorana na The Ben.

Sony Music baherutse kubwira The Ben ko nyuma y’ibiruhuko by’iminsi mikuru aribwo bazatangira gusohora indirimbo ziri kuri iyi album ye nshya ari na bwo byitezwe ko bazamurika amasezerano impande zombi zamaze kumvikanaho.

KT Press Rwanda on Twitter: "The Ben to Bring Back Struggling Brother on  Music Scene - https://t.co/wf0wcRCdlU #RwOT https://t.co/Zvf1Ple3un" /  Twitter

Sony Music ni sosiyete mpuzamahanga yashizwe mu 1929, ifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo igiye ifite amashami ku migabane inyuranye y’Isi aho yagiye ikorana n’abahanzi b’amazina akomeye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *